Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwasabaye abakora muri serivisi zirimo Restaurant, Salon n’ahandi gukomeza gukora akazi kabo bambaye agapfukamunwa mu gihe bari kwakira ababagana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, ifata ibyemezo n’ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama yavuze ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye, kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi (harimo no kwemererwa kugenda mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange).
Rivuga ko ‘kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y’amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2).
Inama y’Abaminisitiri yavuze ko ‘Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa.’ Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi’.
Ibi ni umusaruro w’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana na Covid-19, harimo gukomeza gukingira mu buryo bwuzuye Abanyarwanda no kwibutsa gukomeza gukurikira ingamba zo kwirinda iki cyorezo kimaze imyaka irenga ibiri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, Ikigo cy’Igihugu (RDB), cyamenyesheje abakora muri serivisi zibahuza n’abantu benshi gukomeza kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Mu butumwa RDB yanyujije kuri Twitter yagize iti “Nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gicurasi 2022, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, RDB iramenyesha abakora mu mirimo yo gutanga serivisi nko muri Salon, Restaurant, ‘Spas’ ko bagomba guhora bambaye agapfukamunwa mu gihe bari kwakira abakiriya.”
ubwanditsi@umuringanews.com