Umunsi w’abakozi usanze benshi bibaza irengero ry’igenwa ry’umushahara fatizo


Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi bakomeje kubaho bigoranye biturutse ku guhembwa intica ntikize, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo aho ibicuruzwa byikuba mu biciro aho kugeza ubu harimo n’abizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo.

Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018 n’iririho ubu, rikaba ryarasimburwa nta Teka rya Minisitiri rigiyeho.

Muri 2018, igihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ririho ubu, basabye bakomeje ko amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho. Amenshi mu mateka ya Minisitiri ashyira mu bikorwa iryo Tegeko yamaze kujyaho. Hari amateka abiri agitegerejwe : irigomba kugena ibyerekeranye n’imyandikire y’amasendika mu Rwanda n’irigena umushahara fatizo hashingiwe ku byiciro binyuranye by’imirimo.

Umusoro ku mushahara iri mu bisonga intica ntikize

Mu mpera z’umwaka wa 2021, mu Nteko Ishinga Amategeko hagezemo umushinga w’Itegeko wavugaga ko umusoro wakwa ku mishahara mito ugomba guhera ku bihumbi mirongo itandatu “60.000 Frs”, aho kuba mirono itatu “30.000 Frs” nk’uko bimeze ubu. Icyo gihe abadepite bamwe bavugaga ko aho kuyashyira ku ibihumbi mirongo itandatu yashyirwa  ku bihumbi ijana  “100.000 Frs”.

Na yo yari inkuru nziza ku bakozi b’imishahara mito, kuko hari abakoresha bamwe na bamwe baheza abakozi babo ku bihumbi mirongo itatu kugira ngo bitaba ngombwa kubasorera no kubashyira mu bwiteganyirize, bagahora babita ba nyakabyizi n’ubwo baba bamaranye imyaka n’imyaka. Itegego rivuga ko nta we uba nyakabyizi ngo imyaka ishire indi itahe, kimwe n’uko kutishyura umusoro ku mushahara bitabuza gutanga umusanzu mu bwiteganyirize bw’abakozi.

Ibyo byose abakoresha bamwe banga kubikora nkana banga kwikuraho ubushobozi bwo kwirukana abakozi igihe bashakiye n’uko babonye. Kuzamura urugero rw’umushahara muto udasorerwa byatuma abakozi benshi badakomeza guhezwa ku bihumbi mirongo itatu (30.000 Frw).

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard NGIRENTE yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yagize ati “Mu minsi iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu Gihugu. Iyo umaze kuwushyiraho ibindi ni amasezerano bigendanye n’akazi ukora n’amasaha. Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo Umunyarwanda aheraho atangira guhembwa ugenwe”.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.