Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu Gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara.
Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022. Bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) rifatanyije na batayo y’abasirikare b’u Rwanda na bo bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwamuntu.
Nyuma yo guhuza imbaraga, izi nzego zose zatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi ba RWAFPU-1, CSP Faustin Kalimba, yavuze ko iki gikorwa kizamara iminsi ine kikaba ari kimwe mu bigamije guteza imbere imibereho myiza no kurengera abasivili bavanwe mu byabo n’intambara yabaye muri iki gihugu.
Ku munsi wa mbere abaganga bavuye abantu 177, bakaba bibanze ku barwaye indwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso.
CSP Kalimba yasoje avuga ko mu bo bavura abo basanze barembye cyane babohereza ku rwego rwisumbuye (UN Level II Clinic) kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuye, abandi na bo bagahabwa inama z’uko bajya bisuzumisha kenshi bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kugira ngo barusheho kubusigasira.
ubwanditsi@umuringanews.com&igihe