Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu Gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara. Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022. Bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) rifatanyije na batayo y’abasirikare b’u Rwanda na bo bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwamuntu. Nyuma yo guhuza imbaraga, izi nzego zose zatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura. Umuyobozi w’Itsinda…
SOMA INKURUDay: March 30, 2022
Ingaruka z’intambara ya Ukraine mu Rwanda
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingaruka z’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho. Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi. Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi…
SOMA INKURUAbadipolomate b’u Burusiya bakomeje kwirukanwa
Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Ireland kuri uyu wa Kabiri byirukanye abadipolomate b’u Burusiya, bamwe bashinjwa ubutasi. Ni nyuma y’uko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya ujemo agatotsi kubera intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine, akaba ari igitero gikomeye cyagabwe ku gihugu cy’i Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. U Bubiligi bwirukanye abadipolomate 21 b’u Burusiya bashinjwa kuba intasi n’ikibazo ku mutekano wabwo nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Sophie Wilmes, yabibwiye abadepite. U Buholandi nabwo bwirukanye abadipolomate 17 b’u Burusiya.…
SOMA INKURUIcyo umwiherero w’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urw’ubujurire witezweho
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire n’abandi bakozi b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.” Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19. Avuga ko uyu mwiherero uzasigira uzafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u…
SOMA INKURU