Perezida Tshisekedi yahawe impano n’umukinnyi wa Maroc


Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” Felix Tshisekedi yagiye mu rwambariro rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc nyuma y’aho umukino bakinaga n’ikipe ya RDC urangiye banganyije 0-0, yifata amafoto nabo, hanyuma Ashraf Hakimi amuha umupira yakinannye.

Uwarebye umupira wese yakwemera ko ikipe ya Les Leopards yatengushye bikomeye Abakongomani barimo na Perezida Tshisekedi wari uyishyigikiye bikomeye kuko amahirwe akomeye Mbokani na Bakambu babonye bakayapfusha ubusa yababaje benshi.

Muri uyu mukino wa Kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar uyu mwaka,Maroc yatangiye uyu mukino irushwa bikomeye , byatumye ku munota wa 14 Yoane Wissa yinjiriza RDC igitego cyiza cyane ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso arekura ishoti rikomeye umunyezamu Bonou ntiyamenya uko bigenze.

RDC yari ishyigikiwe bikomeye,yabonye andi mahirwe ya Bakambu nyuma y’umupira yari ahawe na Wissa basigaranye n’umunyezamu gusa ayapfusha ubusa.

Abarimo Perezida Tshisekedi bari bahagurutse ndetse biteguye kwishimira iki gitego ariko birangira batengushywe.Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego cyinjiye.

Mu gice cya kabiri,RDC yagarutse wagira ngo bayihinduye ariko igerageza gushimisha abafana mu minota ya mbere aho Mbokani yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe ari imbere y’izamu ananirwa kuwusunikira mu izamu.

Wissa witwaye neza muri uyu mukino,nawe yabonye andi mahirwe akomeye ahabwa umupira acenga myugariro uwe ashaka gukaraga umupira mu izamu uca ku ruhande gatoya.

Maroc iri mu makipe afite abakinnyi b’amazina akomeye muri Afurika yagarutse mu mukino kare, bituma ibona penaliti ku munota wa 57 ariko Ryan Mmaee ayitera mu bicu.

Nyuma y’uyu mukino,Perezida Tsisekedi yagiye gusura Maroc mu rwambariro nubwo yabujije RDC amahirwe yo gutsinda, umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Maroc kuwa 29 Werurwe 2022.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.