Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori bwakomereje mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kanyinya n’uwa Kigali. Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi bwatangijwe kuwa 24 Werurwe 2022 na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije “REMA” ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB”, na Polisi y’u Rwanda, bukaba bugamije gukumira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe kuko ubushakashatsi bwerekanye ko imyuka iva mu modoka ari kimwe muri nyirabayazana w’iki kibazo by’umwihariko mu mijyi ndetse inangiza umwuka duhumeka.…
SOMA INKURUDay: March 26, 2022
Perezida Tshisekedi yahawe impano n’umukinnyi wa Maroc
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” Felix Tshisekedi yagiye mu rwambariro rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc nyuma y’aho umukino bakinaga n’ikipe ya RDC urangiye banganyije 0-0, yifata amafoto nabo, hanyuma Ashraf Hakimi amuha umupira yakinannye. Uwarebye umupira wese yakwemera ko ikipe ya Les Leopards yatengushye bikomeye Abakongomani barimo na Perezida Tshisekedi wari uyishyigikiye bikomeye kuko amahirwe akomeye Mbokani na Bakambu babonye bakayapfusha ubusa yababaje benshi. Muri uyu mukino wa Kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar uyu mwaka,Maroc yatangiye uyu mukino irushwa bikomeye , byatumye ku…
SOMA INKURUU Burusiya bukomeje guterwa utwatsi nubwo bwemeza ko bwavumbuye ibanga rikomeye
Mu kiganiro Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 24 Werurwe 2022 yerekanye inyandiko zihamya ko sosiyete ya Rosemont Seneca Partners iyoborwa na Hunter Biden umuhungo wa Perezida wa USA Joe Biden yateye inkunga ibikorwa byo gukorera intwaro za kirimbuzi muri Ukraine. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’intwaro za kirimbuzi mu gisirikare cy’u Burusiya, Igor Kirillov yavuze ko izi nyandiko ari ikimenyetso simusiga cy’uko Amerika ifite akaboko mu mugambi wa Ukraine wo gukora intwaro za kirimbuzi. Ati “Ibi bimenyetso byatuma umuntu abasha gukurikirana uruhare rw’ibigo bya Guverinoma ya Amerika mu…
SOMA INKURUKamonyi: Bibukijwe akamaro k’ihame ry’uburinganire mu muryango
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, mu karere ka Kamonyi, hakozwe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ihame ry’uburinganire n’akamaro karyo hagamijwe kugera ku iterambere rirambye. Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (Gender Monitoring Office “GMO”) Madamu Rwabuhihi Rose yasabye abagabo bamwe na bamwe kwivanamo ko ihame ry’uburinganire rireba abagore, ahubwo ko ari ngombwa ko n’abagabo barisobanukirwa kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yagize ati “Turi hano kugira ngo twumve neza Ihame ry’Uburinganire , iri hame ntirireba abagore ahubwo rirareba abanyarwanda twese…
SOMA INKURU