Kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, runashima intambwe nziza umaze gutera mu guhaza ibyifuzo by’urubyiruko, kuko ari rwo ejo hazaza hawo.
Mu butumwa bwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka., Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya “OIF”.
Yagize ati “Kuri uyu munsi ubwo twizihiza ururimi rw’Igifaransa n’Umuryango wa Francophonie, nongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF, hamwe n’icyerekezo gishya gishyira ku mutima ibibazo by’urubyiruko ku hazaza h’umuryango.”
Ku ya 3 Werurwe mu 1970, i Niamey muri Niger nibwo hashyizwe umukono ku masezerano yo gushinga ikigo cyitwaga “Agence de Coopération Culturelle et Technique” cyaje guhinduka “Organisation de la Francophonie”.
Umunsi w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa wizihizwa mu bihugu 77 biwugize. Ururimi rw’Igifaransa rukaba ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 220 ku isi yose, ndetse rukaba rwemewe mu buryo bw’amategeko mu bihugu 29.
Uyu mwaka, uyu munsi urizihirizwa ku mugaragaro i Dubai, ku nsanganyamatsiko igira iti “La Francophonie de l‘avenir”, mu rwego rwo gushimangira inkunga OIF ifasha urubyiruko n’ibyifuzo byarwo, cyane cyane mu bijyanye no kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye, byose hagamijwe guteza imbere umuco wo guhanga udushya, kuzamura impano z’abakiri bato.
TUYISHIME Eric