Minisitiri w’Imari w’Uburusiya Anton Siluanov yemeje ko binyuze mu bihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hafatiriwe hafi kimwe cya kabiri cy’ubwizigame iki gihugu cyari gifite muri zahabu no mu mafaranga y’amahanga bifite agaciro ka miliyari hafi 300$.
Yagize ati “Dufite ubwizigame bwose bugera muri miliyari 640$, ariko ubugera kuri miliyari hafi 300$ ubu ntidushobora kubukoresha.” Yari mu kiganiro na Televiziyo Rossiya 1 ku Cyumweru.
Yongeyeho ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo gushyira igitutu k’u Bushinwa, kugira ngo nabwo bugabanye ubucuruzi burimo gukorana n’u Burusiya.
Ibyo ngo bigamije kubuza u Burusiya kuba bwakoresha ubwizigame bubitse mu ma “yuan” ifaranga rikoreshwa mu Bushinwa.
Yakomeje ati “Ariko ntekereza ko umubano dufitanye n’u Bushinwa uzakomeza kutwemerera gusigasira ubutwererane tumaze kubaka, bitari ukubusigasira gusa ahubwo tukabushyira ku rundi rwego cyane cyane mu nzego amasoko yo mu burengerazuba yafunzwemo.”
Minisitiri Siluanov yanavuze ko nta mpungenge ko u Burusiya buzananirwa kwishyura amadeni bufite ndetse ko buzayishyura muri “Ruble” ifaranga rikoreshwa mu Burusiya mu gihe konti za banki nkuru y’igihugu n’iza guverinoma zibitseho amafaranga y’amahanga zakomeza gufungwa.
Banki nyinshi zo mu Burusiya zafatiwe ibihano n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika, ku buryo zidashobora gukora iherekanya ry’amafaranga mu buryo mpuzamahanga.
Byatumye u Burusiya bwegera u Bushinwa bifitanye umubano ukomeye, ngo ziriya banki zifashishe uburyo mpuzamahanga bufasha mu kwishyurana “UnionPay”.
Twabibitsaga ko intambara yo muri Ukraine yatangijwe n’Uburusiya kuva mu kwezi gushize imaze kuvana mu byabo abaturage basaga miliyoni 2 n’igice.
Ange KAYITESI