Perezida wa Guinée Bissau yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Werurwe 2022 nibwo Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda rw’iminsi itatu, akaba yaherekezwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma.

Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló ubwo yasozaga urugendo

Uruzinduko rwa Perezida Embaló rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Kagame aho bombi bakurikiranye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu.

Uwo munsi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ibihumbi by’inzirakarengane bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Embaló yasuye igice cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, asura Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n’urw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda, Volkswagen.

Perezida Embaló ubwo yaganiraga na Perezida Kagame, yavuze ko hari ibintu byinshi ibihugu byombi byakwigiranaho by’umwihariko kuba igihugu cye cyakwigira ku Rwanda uburyo bwo kwishakamo ibisubizo mu bihe bikomeye.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yaboneyeho gutumira mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo na we azagirire uruzinduko muri Guinea-Bissau

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.