Rulindo: Imiryango 1800 yakuwe mu manegeka

Imiryango irenga 1800 yo mu Murenge wa Burega mu karere ka Rulindo imaze gukurwa mu manegeka, abamaze gutuzwa neza bakaba bavuga ko bishimira ko batagihangayikishwa no gutwarwa n’inkangu bagasaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka. Burega ni Umurenge ugizwe n’imisozi miremira kandi ihanamye, mu bihe nk’ibi by’mvura abahoze mu manegeka bavuga ko bahoranaga ubwoba bwo gutwarwa n’inkangu, none aho bagereye kuri site y’imiturire barishimira imibereho myiza bafite. Site aba baturage batuyeho igizwe n’imidugudu 9, mbere y’uko itunganywa ngo ryari ishyamba ariko kuri ubu hari umuhanda, amashuri, ibitaro, amashanyarazi n’amazi…

SOMA INKURU

Uruhuri rw’ibibazo byugarije akarere ka Nyamagabe

Ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, abashakanye babana bataresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuharike, guta ishuri kw’abana bakajya kuzerera, umwanda, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abangavu baterwa inda imburagihe, abatagira aho kuba n’abadafite ubwiherero ni bimwe mu byugarije abatuye mu karere ka Nyamagabe. Ni ibibazo inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biyemeje gukemura ndetse n’abaturage ubwabo babigizemo uruhare. Imiterere y’akarere ka Nyamagabe yerekana ko gafite imirenge 12 utugari 92 n’imidugudu 536 n’amasibo 3294 kakaba gatuwe n’ingo 90.198 zibamo abaturage 374.098 bagizwe n’abagabo 183.380 ndetse n’abagore 190.790. Ibibazo binyuranye byugarije imiryango yo…

SOMA INKURU

Intambara muri Ukraine ikomeje gufata indi ntera

Igisikare cya Ukraine cyatangaje ko abasirikare b’Uburusiya basubukuye ibitero byabo ku murwa mukuru Kyiv. Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yatangaje kuri Facebook ko “ibintu bikomeye gukomera ku nkengero za Kyiv”. Uyu avuga ko “nubwo umwanzi ari gutsindwa mu bitero, akomeje kurekura umuriro ku ngabo no ku basivili”, yongeraho ko abarusiya bateganya “kwifatanya n’amatsinda y’ingabo zidasanzwe za repubulika ya Belarus”. Amafoto y’icyogajuru yatangajwe mu gitondo kuwa kabiri na kompanyi ya Maxar Technologies yerekanye umurongo wa 65km w’imodoka z’intambara z’Uburusiya zerekeza i Kyiv. Intumwa z’Uburusiya na Ukraine ibiganiro byazo muri Belarus…

SOMA INKURU