Rubavu: Impamvu ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa bikajyanwa ahantu hizewe nyuma yo kwibasirwa n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi umwaka ushize. Raporo ya leta yo muri Nyakanga 2021 ku bijyanye n’imitingito yibasiye uduce tw’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kwimura Ibitaro bya Rubavu byari umwanzuro wihutirwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Newtimes ko ibitaro bishya bizubakwa mu Murenge wa Rugerero ku birometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu kandi ko biteganyijwe ko mu 2024 bizaba byuzuye. Uretse ubuvuzi bwa cancer buzajya butangirwa muri…

SOMA INKURU

Inyungu ku ikoreshwa ry’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda “NISR” cyatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku bijyanye n’ibyiza by’ikoreshwa ry’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu igenamigambi ry’akarere. Iki cyiciro kizahugurwa mu gihe cy’iminsi itanu, kikaba kitabiriwe n’uturere 15 hamwe n’Umujyi wa Kigali, aho buri karere gahagarariwe n’ushinzwe igenamigambi, ibarurishamire hamwe n’ushinzwe uburinganire. Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 7 Gashyantare 2022, yatangijwe ku mugaragaro n’ukuriye ishami rishinzwe guhuza imishinga muri NISR “SPIU coordinator” David Museruka, yatangaje ko hagamijwe kurushaho kumenyekanisha akamaro k’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda, bifasha kumenya uko iyi…

SOMA INKURU

Amateka y’umukobwa ufite ubumuga uri guhatanira kuba Miss Rwanda 2022

Umwihariko n’amateka ya Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva , uri mu bakobwa 9 batsindiye itike yo guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022. Mu bakobwa 41 bamaze kubona ’PASS’ mu ntara 4 zigize u Rwanda , harimo umukobwa witwa Uwimana Jeannette wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo nyuma y’ubusesenguzi bw’uko yitwaye imbere y’abagize Akanama Nkempuramaka akaza gukomeza nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.Uwimana yishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe banasaba ko yazahabwa ikamba rya Miss Popularity ku ikubitiro mbere y’uko hafatwa…

SOMA INKURU

Instinzi ya Sénégal yabonye bigoranye yishimiwe mu buryo budasanzwe

Muri ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, kuri Stade Olembé i Yaoundé, ikipe y’igihugu ya Sénégal yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri penaliti 4-2, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho amakipe yombi yari yaguye miswi mu minota 120 y’umukino. Nyuma y’iyi ntsinzi yaje bamwe batangiye gutakaza icyizere, Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta muri iki gihugu mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru…

SOMA INKURU

U Rwanda rushishikajwe n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya amakuru y’ahantu runaka

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (WAM), Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukorana na UAE mu ikoranabuhanga, cyane cyane ko icyo gihugu kimaze gutera imbere mu nzego zirimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya amakuru y’ahantu runaka (geospatial technology). Ikoranabuhanga rya geospatial ni ingenzi cyane kuko ritanga ubusobanuro bw’amakuru ari ahantu runaka, ayo makuru akaba yakwifashishwa mu gufata ibyemezo bitandukanye. Nk’urugero, ikoranabuhanga rya Google Map n’iryerekana uko ikirere gihagaze rishingira kuri ‘geospatial technology.’ U Rwanda rurifuza iri koranabuhanga kuko amakuru ariturukamo…

SOMA INKURU

Mu mishinga itanu yahanze udushya uw’ibidukikije waje ku isonga

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yasozaga icyumweru cyahariwe guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi hahembwe imishinga itanu ifite udushya dushingiye ku bushakashatsi, umushinga wahize indi akaba ari uwo kubungabunga ibidukikije. Umushinga wa mbere wegukanye miliyoni 10 Frw, uwa Kabiri wegukana miliyoni 8 Frw uwa Gatatu uhembwa miliyoni 5 Frw mu gihe uwa Kane n’uwa Gatanu byahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibi bihembo bakaba babishyikirijwe nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo cyigisha ibijyanye n’ingufu hagamijwe iterambere rirambye (ACE-ESD). Gorilla…

SOMA INKURU