Abasirikare bane bakekwagaho gushaka kwica Perezida barekuwe


Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Centrafrique yarekuye abasirikare bane bo mu nzego za “MINUSCA” zibungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari bafatiwe ku kibuga cy’indege i Bangui kuwa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gushaka kwica Perezida w’iki gihugu Faustin Archange Touadera.

Umushinjacyaha ukorera i Bangui muri centrafrique yatangaje ko aba basirikare bane nta cyaha bazakurikiranwaho, Didier Tambo akavuga ko amasezerano ari hagati y’inzego za ONU na Leta y’icyo gihugu atabemerera kugezwa imbere y’umucamanza.

Ambasade y’Ubufaransa hamwe na ONU bavuze ko , ubwo abo basirikare bafatwaga bari baherekeje, banarinze umutekano w’umukuru wa MINUSCA, Jeneral Stephane Marchenoir, ubwo yari agiye gufata indege imujyana ku mugabane w’u Burayi.

MINUSCA ishinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique yahakanye ibyo byaha byashinjwaga aba basirikare b’Abafaransa ndetse n’umushinyacyaha mukuru wa Centrafrique yemeza ko abo basirikare bane bafatiwe ku kibuga cy’indege mbere gato y’uko Perezida w’icyo gihugu ahagera bafite intwaro ziremereye.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.