Rwanda: Ikibazo cy’ubucucike mu magereza gikomeje kuba ihurizo


Abasenateri bagaragaje ko hakwiriye kugira igikorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda aho kiri hejuru ya 120%. Iki kibazo si ubwa mbere kiganirwaho kuko mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa muntu yagicukumbuye muri 2018 na 2019.

Icyo gihe yagejeje kuri guverinoma umwanzuro wasabaga ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rigena uburyo ukekwaho icyaha ashobora kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugeza ubu ibyo ntibirahabwa umurongo ari na cyo cyatumye cyongera kugarukwaho kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022, ubwo abasenateri bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2020-2021.

Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.

Senateri Mukakarangwa Clotilde yavuze ko baherutse gusura Gereza ya Rilima bagasanga ubucucike bugera ku 126%. Ubuso bwo kurayamaho bugera kuri metero kare 126 mu gihe izikenewe kugira ngo abantu babe bisanzuye ari metero kare 326.

Ati “Urwo ni urugero rwa Gereza imwe twasuye ubona ko bafite ikibazo gikomeye. Numva kwagura Gereza byajya byitabwaho mu ngengo y’imari.”

Senateri Havugimana Emmanuel we yavuze ko ubucucike nk’ubu mu gihugu cyabayemo Jenoside bufite ishingiro ndetse budakanganye ugereranyije n’uko bimeze mu bindi bihugu bya Afurika.

Yavuze ko kongera amagereza atari wo muti ahubwo harebwa uko hafungwa abafite ibyaha biremereye abandi bagakurikiranwa bari mu ngo zabo.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yavuze ko iteka rya Perezida nirishyirwaho no gukora imirimo y’inyungu rusange bigatangira bizoroshya iki kibazo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.