Kimwe n’ahandi ku Isi, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba “EAC” naho hari ubwiyongere bw’abimukira. EAC ituwe na miliyoni 195, harimo miliyoni eshanu z’abimukira, impunzi zirenga miliyoni 2.8 ndetse n’abahungiye mu bihugu byabo barenga miliyoni 2.4.
Nubwo iyi mibare iri hejuru, ntabwo EAC yagiraga uburyo buhuriweho bwo gufata ibyemezo birebana n’abimukira, nk’uko bimeze ku yindi miryango y’iterambere nka Afurika y’iburengerazuba na Afurika y’Amajyepfo.
Ibi niyo mpamvu mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzego zirebwa n’abimukira ndetse n’abinjira n’abasohoka, ziri kuganira ku ishyirwaho ry’uburyo buhuriweho bw’ingamba n’igenzura ry’abimukira muri aka Karere.
Ibi bigamije kugira ngo hashyirweho ingamba zihuriweho, bityo ibyemezo bifatwa bibe bifite umurongo umwe kandi biri mu mategeko rusange agenga EAC.
Ubwo yasozaga ibi biganiro, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, Fanfan Rwanyindo, yavuze ko guhuza ibikorwa na gahunda zireba abimukira ari ingenzi cyane.
Yagize ati “Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo gufasha abimukira ni ingenzi cyane mu mikorere ya EAC, bijyanye n’ubwiyongere bw’ubwimukira, bitewe n’impamvu zirimo gushaka imirimo n’ibindi bitandukanye…NI ngombwa kuganira ku ngamba zizafasha abimukira mu bihugu byacu kugira ngo bagire amahirwe yo gukora no kwiteza imbere, ari nabyo bizaduteza imbere nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Christopher Bazivamo, yavuze ko EAC irajwe ishinga no guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu binyamuryango binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Yagize ati “EAC ifite ubushake bwo gukora ibikenewe kugira ngo ibi bizagerweho. Birazwi ko EAC ishyira imbaraga mu guteza imbere imigenderanire y’abantu n’ibicuruzwa.”
Iyi nama yafashe imyanzuro irimo Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kuganira ku bibazo by’abimukira, kujya inama mu bijyanye n’imbogamizi ndetse n’impamvu zitera abimukira, guhuza ibikorwa hagati y’ibihugu n’ibigo cyangwa za minisiteri zishinzwe abimukira n’indi myanzuro itandukanye.
Ku rwego mpuzamahanga, ikibazo cy’abimukira gikomeje gufata indi ntera, aho habarurwa abarenga miliyoni 281, bagize 3.5% by’abatuye Isi, bavuye kuri miliyoni 244 muri 2015, ni ukuvuga inyongera ya 40% ugereranyije n’uko byari bimeze muri 2000.
IHIRWE Chris