Virusi itera SIDA ikomeje kuba ikibazo cy’ ubuzima rusange ku isi, icyakora, kubera uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA, kuyipima, gufata imiti igabanya ubukana ndetse kuvura ibyuririzi byayo ku gihe, byatumye virusi itera SIDA itagiteza igikuba mu muryango nyarwanda ariko ntawakwiyibagiza ko igihari nk’icyorezo cyibangamiye ubuzima.
Nubwo izi ngamba zose zituma abafite virusi itera SIDA babaho igihe kirekire kandi neza ndetse kuva muri 2005, ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma kuri 3%, mu gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse bukava kuri 27/10,000 bukagera ku 8/10,000, nta wakwirengagiza ko hari abakomeje kwandura virusi itera SIDA, muri bo hakaba harimo abagore n’ abakobwa bakora uburaya.
Ikigereranyo cyerekana ko mu Rwanda umubare w’ abagore n’ abakobwa bakora uburaya bangana 12.000. Mu bakora uwo mwuga batuye i Kigali, 55% bafite virusi itera SIDA. 90% bapimwe virusi itera SIDA muri bo abafite virusi itera SIDA 78% bonyine ni bo bavuga ko bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Ikigereranyo kandi kigaragaza ko umubare w’ abagore n’ abakobwa bakora uburaya ungana na 47% nibo bavuga ko bakoresha agakingirizo mu buryo buhoraho mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina n’ abakiliya babo basanzwe bishyura amafaranga cyangwa se inshuti zabo zisanzwe zitajya zishyura.
Mu busanzwe Virusi itera SIDA ishobora kwandura bitewe no gusangira ibintu bitandukanye biva mu bantu banduye, nk’amaraso, konsa, amasohoro n’ amatembabuzi ava mu gitsina gore. Umubyeyi kandi ashobora kwanduza umwana we virusi itera SIDA mu gihe atwite cyangwa mugihe cyo kubyara. Umuntu ku giti cye ntashobora kwandura binyuze mu buryo busanzwe bwa buri munsi nko gusomana, guhoberana, guhana ibiganza, cyangwa gusangira ibintu bwite, ibiryo cyangwa amazi.
Ni ngombwa kumenya ko abafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi bashoboye guhagarika mu mubiri iyororoka rya virusi itera SIDA ntibanduza virusi itera SIDA iyo bakoze imibonano mpuzabitsina.
Gutangira hakiri kare imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ukayifata neza ku gihe n’ ingenzi cyane ntibigufasha kumererwa neza gusa ahubwo bigufasha no kwirinda kwanduza virusi itera SIDA.
Abantu benshi ntibabona ibimenyetso bya virusi itera SIDA mu mezi make ya mbere nyuma yo kwandura kandi bashobora kutamenya ko banduye. Abandi bashobora kugira ibimenyetso bisa n’i bicurane, harimo umuriro, kubabara umutwe, kubabara mu muhogo. Nyamara, muri ayo mezi make ya mbere nibwo virusi itera SIDA yandura cyane. Uko Indwara igenda ikura, ibimenyetso biraguka kandi bikagaragara. Ibi bimenyetso kandi hashobora kwiyongeramo kugira ubuturugunyu, kugabanuka mu biro, umuriro, impiswi n’ inkorora.
Kwifata, kudaca inyuma uwo mwashakanye, ikoreshwa ry’agakingirizo, gukoresha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA nka pre-exposure prophylaxis (PrEP), gukebwa kw’ abagabo ku bushake bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, guhindura imyitwarire n’ ingamba kugirango ugabanye umubare w’abo muhuza ibitsina, gukoresha inshinge zisukuye ndetse no gutangira ku gihe imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kugirango bagabanye virusi mu mubiri kandi bityo bigabanye ibyago byo kwanduza, ibi nibyo nkingi ya mwamba mu rugamba rwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA.
NIKUZE NKUSI Diane& Ubushakashatsi bunyuranye kuri VIH/SIDA