Rwanda: Ibiza byatwaye ubuzima bw’abatari bake binangiza byinshi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n’ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse. Ibi biza byagaragaye muri Mutarama, ibyinshi ni ibyatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Uturere twa Gisagara, Huye, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyagatare nitwo bigaragara ko turimo kwibasirwa n’ibiza muri iyi minsi. Nubwo bimeze gutya ariko MINEMA igaragaza ko ibiza bihitana abantu, 90% bishobora kwirindwa. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza…

SOMA INKURU

Amakuru y’ingenzi kuri buri wese mu guhangana na virusi itera SIDA

Virusi itera SIDA ikomeje kuba ikibazo cy’ ubuzima rusange ku isi, icyakora, kubera uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA, kuyipima, gufata imiti igabanya ubukana ndetse kuvura ibyuririzi byayo ku gihe, byatumye virusi itera SIDA itagiteza igikuba mu muryango nyarwanda ariko ntawakwiyibagiza ko igihari nk’icyorezo cyibangamiye ubuzima. Nubwo izi ngamba zose zituma abafite virusi itera SIDA babaho igihe kirekire kandi neza ndetse kuva muri 2005, ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma kuri 3%, mu gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse bukava kuri 27/10,000 bukagera ku…

SOMA INKURU

Ingamba mu bihugu bigize EAC mu gufata ibyemezo birebana n’abimukira

Kimwe n’ahandi ku Isi, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba “EAC” naho hari ubwiyongere bw’abimukira. EAC ituwe na miliyoni 195, harimo miliyoni eshanu z’abimukira, impunzi zirenga miliyoni 2.8 ndetse n’abahungiye mu bihugu byabo barenga miliyoni 2.4. Nubwo iyi mibare iri hejuru, ntabwo EAC yagiraga uburyo buhuriweho bwo gufata ibyemezo birebana n’abimukira, nk’uko bimeze ku yindi miryango y’iterambere nka Afurika y’iburengerazuba na Afurika y’Amajyepfo. Ibi niyo mpamvu mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzego zirebwa n’abimukira ndetse n’abinjira n’abasohoka, ziri kuganira ku ishyirwaho ry’uburyo buhuriweho bw’ingamba n’igenzura ry’abimukira muri aka Karere.…

SOMA INKURU

Iby’ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bikomeje kuba urujijo

Umutegetsi wo hejuru muri Amerika yatangaje ko ibyavuzwe n’Uburusiya ko buri kuvana zimwe mu ngabo zabwo ku mupaka na Ukraine ari “ikinyoma”, yongeraho ko izindi ngabo 7,000 z’inyongera ahubwo zahageze mu minsi micye ishize. Uyu yavuze kandi ko “igihe icyo aricyo cyose” Uburusiya bushobora gutangaza urwitwazo “rw’ikinyoma” kugira ngo butere Ukraine. Moscow ivuga ko iri gukura ingabo zayo ku mupaka wayo na Ukraine nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare. Ariko abategetsi bo mu bihugu by’iburengerazuba bavuze ko nta gihamya byo kwemeza ibi bafite. Ibiro bya Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz bivuga…

SOMA INKURU

RIB yahishuye irengero ry’umusizi Bahati Innocent

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko akajya muri Uganda nk’uko ibimenyetso byakusanyijwe byabigaragaje. Hari hashize igihe gito RIB na Polisi y’u Rwanda batangaje ko bazashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent. Nubwo iperereza ritararangira, RIB ivuga ko hari ibyagezweho ndetse byamaze kumenyesha abo mu muryango we. Ubusanzwe Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ngo ni we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, kuri Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza,…

SOMA INKURU

Rwanda: Ikibazo cy’ubucucike mu magereza gikomeje kuba ihurizo

Abasenateri bagaragaje ko hakwiriye kugira igikorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda aho kiri hejuru ya 120%. Iki kibazo si ubwa mbere kiganirwaho kuko mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa muntu yagicukumbuye muri 2018 na 2019. Icyo gihe yagejeje kuri guverinoma umwanzuro wasabaga ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rigena uburyo ukekwaho icyaha ashobora kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Kugeza ubu ibyo…

SOMA INKURU