Nyuma y’aho Minisitiri asabye ko abanyeshuri b’abatinganyi birukanwa imyigaragambyo yakaze


Minisitiri ushinzwe uburezi muri Kenya, Prof George Magoha yasabye ko abanyeshuri baryamana n’abo bahuje ibitsina bakurwa mu bigo byiga bibacumbikira, bakiga bataha ngo batigisha ingeso mbi bagenzi babo.

Prof George Magoha yavuze ko ubusanzwe ntacyo apfa n’abaryamana bahuje ibitsina, gusa ngo si byiza kubavanga n’abandi bana by’umwihariko aho barara. Yavuze ko kubareka bakiga bataha bizafasha ababyeyi babo kubakurikiranira hafi.

Abitangaje nyuma y’uko umwana umwe w’umuhungu mu mujyi wa Nairobi asambanyijwe n’umwe mu bo bigana bahuje igitsina.

Ntabwo amagambo ya Prof George Magoha yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga kuko hagaragaye benshi batemeranya na we.

Hari abavuze ko ubwo butumwa bugamije urwango n’ivangura mu banya-Kenya, mu gihe abandi bavugaga ko abaryamana bahuje ibitsina bashaka kubyitwaza bakabangamira uburenganzira bw’abandi.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Magoha yavuze amagambo atarakiriwe neza ku banyeshuri baryamana n’abo bahuje igitsina, ubwo yavugaga ko bakwiriye gusubira iwabo mu ngo kugira ngo babe hafi y’imiryango yabo.

Byateye imyigaragambyo y’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu mujyi wa Nairobi.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.