Algeria: Kubera ibura ry’akazi hafashwe ingamba zikomeye ku bashomeri


Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yatangaje ko mu minsi ya vuba abashomeri mu gihugu cye bazajya bagenerwa amafaranga abatunga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’akazi.

Abdelmadjid Tebboune yabwiye abanyamakuru ko guhera muri Werurwe uyu mwaka, abashomeri bafite imyaka iri hagati ya 19 na 40 bazajya bagenererwa amafaranga ya buri kwezi yo kubabeshaho.

Abazemererwa guhabwa ayo mafaranga, BBC yatangaje ko ku kwezi bazajya bishyurwa amadolari ijana (hafi ibihumbi 100 Frw), bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kandi bakabihabwa kugeza babonye akazi.

Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere kitari ku mugabane w’u Burayi kigiye gutangiza ubwo buryo.

Yavuze ko mu gihugu cye habarurwa abashomeri basaga ibihumbi 600.

Source:BBC

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.