Nyuma y’aho Minisitiri asabye ko abanyeshuri b’abatinganyi birukanwa imyigaragambyo yakaze

Minisitiri ushinzwe uburezi muri Kenya, Prof George Magoha yasabye ko abanyeshuri baryamana n’abo bahuje ibitsina bakurwa mu bigo byiga bibacumbikira, bakiga bataha ngo batigisha ingeso mbi bagenzi babo. Prof George Magoha yavuze ko ubusanzwe ntacyo apfa n’abaryamana bahuje ibitsina, gusa ngo si byiza kubavanga n’abandi bana by’umwihariko aho barara. Yavuze ko kubareka bakiga bataha bizafasha ababyeyi babo kubakurikiranira hafi. Abitangaje nyuma y’uko umwana umwe w’umuhungu mu mujyi wa Nairobi asambanyijwe n’umwe mu bo bigana bahuje igitsina. Ntabwo amagambo ya Prof George Magoha yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga kuko hagaragaye benshi…

SOMA INKURU

Algeria: Kubera ibura ry’akazi hafashwe ingamba zikomeye ku bashomeri

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yatangaje ko mu minsi ya vuba abashomeri mu gihugu cye bazajya bagenerwa amafaranga abatunga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’akazi. Abdelmadjid Tebboune yabwiye abanyamakuru ko guhera muri Werurwe uyu mwaka, abashomeri bafite imyaka iri hagati ya 19 na 40 bazajya bagenererwa amafaranga ya buri kwezi yo kubabeshaho. Abazemererwa guhabwa ayo mafaranga, BBC yatangaje ko ku kwezi bazajya bishyurwa amadolari ijana (hafi ibihumbi 100 Frw), bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kandi bakabihabwa kugeza babonye akazi. Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere…

SOMA INKURU