Umuburo wa Meteo Rwanda ku mvura nyinshi

Ubutumwa bwatanzwe na Meteo Rwanda bugaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022, ni ukuvuga guhera kuya 10 kugera kuwa 20 Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa. Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda. Ubutumwa bwayo bukomeza bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe…

SOMA INKURU

Biyemeje kurushaho kunoza umurimo babikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare

Nyuma y’iminsi igera kuri itanu bahugurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” ku ibarurishamibare rishingiye ku buringanire, abayitabiriye bo mu nzego zinyuranye baturutse mu turere 15 hamwe n’Umujyi wa Kigali bemeza ko ubumenyi bayakuyemo buzabafasha kurushaho kunoza umurimo. Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyabihu, Uwurukundo Monique yatangaje ko ashima cyane NISR kuba yarabatekereje nk’abashinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu karere ikabahugura. Yemeza ko aya mahugurwa yabafunguye amaso bituma n’aho batajyaga babona imibare ku ihame ry’uburinganire, babashishije kumenya aho bayishakira ndetse n’uburyo bagomba kuyikorera ubusesenguzi kugira ngo ibashe gukoreshwa mu mirimo ya…

SOMA INKURU