Perezida Kagame i Doha muri Qatar


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022,  Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar,amakuru y’uru ruzinduko akaba yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar.

Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%.

Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.

Qatar iri no muri gahunda yo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir ndetse iranateganya gushora imari mu bikorwa by’amahoteli muri Kigali

Twabibutsa ko Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.