Covid-19 yongereye ibyago byo kwandura VIH/SIDA ku bagore bicuruza

Ingaruka za Covid-19 zageze mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, aho zitasize n’abagore bicuruza abenshi bakunze kwita indaya, aho bemeza ko kuba amafaranga yarabuze, bituma umukiriya ubagezeho aba ari umwami icyo ategetse cyubahirizwa, ibi ngo bikaba bibongerera ibyago byo kwandura virusi itera sida. Abagore bakora uburaya banyuranye batuye mu murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, harimo uwitwa Kaliza Anete yatangaje ko kuba amafaranga yarabuze kubera Covid-19, umugabo umugannye aza ategeka, kuko uwo bahaye agakingirizo ntakemere kandi afite amafaranga ye ntacyo barenzaho, ngo cyane ko umubare w’ababagana wagabanutse.…

SOMA INKURU

Bishwe n’inkuba mu gihe bacukuraga imva y’umuvandimwe wabo

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya. Umuyobozi w’Akarere ka Chunya witwa Mayeka Mayeka, yavuze ko abo bapfuye bakubiswe n’inkuba harimo Yohana James w’imyaka 30 y’amavuko, Paul Mwasongole w’imyaka 40, Swalehe Ibrahim w’imyaka 23, bose bo mu Karere ka Chunya, ndetse na Bonny Lauliano wo mu Ntara ya Songwe. Hari kandi Zuberi Mahona w’imyaka 40 na we muri Chunya mu Mujyi, we akaba yakomeretse cyane ubwo…

SOMA INKURU

Icyo MINISANTE isaba ababyeyi mbere yo kohereza abana ku mashuri

Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri abana bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo gukorora, umuriro mwinshi n’ibicurane. Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Minisante yashyize hanze ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2021. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane adakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo akitwabwaho kugeza akize”. Ababyeyi kandi bashishikarijwe gupimisha abana babo COVID-19 mu gihe abana bafite imyaka itanu kandi hagakoreshwa uburyo bwa ‘rapid test’. Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu gihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’amashuri…

SOMA INKURU

Gasabo: Abana bakuwe mu muhanda hari icyo basabwe

Umuryango washinzwe n’abakobwa n’abagore barera abana bonyine ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bahaye abana ubunani  bo mu murenge wa Bumbogo bakuwe mu muhanda, bakaba barakuwe mu buzererezi  n’akarere ka Gasabo yiswe ‘Operation 20 Solid Days’, igamije kurwanya ubuzererezi. basangiye ifunguro ryo gutangira umwaka mushya wa 2022 n’abana bakuwe mu buzererezi. Mu gutanga ubunani hagendewe ku bagizweho ingaruka zo kurerwa n’umubyeyi umwe ndetse n’ibindi bibazo biterwa no kutumvikana kw’imiryango bakomokamo. Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika…

SOMA INKURU

Nkombo: Abaturage batangaje icyatumye umutekano wo mu mazi ugaruka

Abatuye ku kirwa cya Nkombo n’abakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ande rw’akarere ka Rusizi, baravuga ko kuva Polisi ikorera mu mazi yagera kuri iki kirwa no mu mazi agikikije, ubu ibyaha byaberaga muri aya mazi byiganjemo ubushimusi byagabanutse ku kigero gishimishije. Ugeze ahitwa ku Busekanka mu murenge wa Nkanka witegeye ikirwa cya Nkombo, nta kindi ubona usibye urujya n’uruza rw’amato aba yambutse abantu n’ibintu bava n’abagana kuri icyo kirwa mu buhahirane. Nyamara ngo mu minsi yashize ntibyari ububuhahirane gusa ahubwo harimo no kuba indiri y’ibyaha, kuko ariho byinshi…

SOMA INKURU

Tanzania: Nyuma yo gushwana n’umukuru w’igihugu mu ruhame yeguye

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, Job Ndugai, yeguye ku mwanya we nyuma yo gushwana na Perezida Samia Suluhu mu ruhame ku ngingo ijyanye n’amadeni igihugu gifite. Ndugai yatangaje ko yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CCM, amumenyesha ko yafashe umwanzuro we ku giti cye wo kwegura mu nyungu rusange z’igihugu. Mu ibaruwa ye, yanditse ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire bagenzi banjye twabanye mu Nteko, Perezida Samia Suluhu Hassan na Guverinoma yose muri rusange, abaturage bo mu gace ka Kongwa n’Abanya-Tanzania bose ku bufasha bampaye mu gihe cyose namaze ndi…

SOMA INKURU

Rutsiro: Icyamuteye kuruma umukunzi we akamuca ururimi cyamenyekanye

Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021, havuzwe inkuru y’umusore wo murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, waciwe ururimi n’uwari umukunzi we yari amaze guha impano y’ikariso. Amakuru yageze ku itangazamakuru ubwo ryajyaga ahabereye icyaha ni uko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu. Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura. Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko…

SOMA INKURU

Impinja z’abanze kwikingiza Covid-19 zikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo

Abaganga b’indwara z’abana mu bitaro bya Ontario muri Canada, basabye abagore batwite kwihutira kwikingiza Covid-19 kubera ubwiyongere bukabije bw’abana bato bari gushyirwa mu bitaro baranduye iki cyorezo. Kuva hagati mu Ukuboza, ibitaro byo mu Burasirazuba bwa Ontario byita ku ndwara z’abana byashyize mu bitaro abana batandatu bari hasi y’amezi 12 banduye Covid-19. Ibitaro by’i Toronto hamwe n’Ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuzima cyitwa Kingston Health Sciences Centre, nabyo byagaragaje ko iki kibazo cy’abana bandura Covid-19 gihari. Byatangaje ko mbere byari bigoye kubona abana bato bashyirwa mu bitaro barwaye Covid-19. Mu igenzura ryakozwe,…

SOMA INKURU

Ruhango: Abana basaga igihumbi basubijwe mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko abana bagera ku 1.371 bamaze gusubizwa mu ishuri mu 1461 bari barabaruwe ko baritaye mu bihe byashize. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko mu bavuye mu ishuri harimo abangavu batewe inda imburagihe ndetse n’abandi babitewe n’uko amashuri yamaze igihe kinini afunze kubera icyorezo cya Covid-19. Ati “Hari hasigaye abana 90 twabashije kwinjira mu mpamvu zabo umwe ku wundi kugira ngo tubashe kumenya icyatumye badasubira mu ishuri. Impamvu rero turazizi umurenge ku wundi.” “Muri abo 90…

SOMA INKURU

Kigali: Abatuye ahahariwe inganda baratabaza

Bamwe mu batuye mu gace kahariwe inganda, barasaba ko bahimurwa kuko ntacyo bemerewe gukorera mu bibanza byabo ndetse bakaba bagirwaho ingaruka n’imyotsi ituruka muri zimwe muri izi nganda. Iyi miryango ituye mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Masoro Umurenge wa  Ndera mu karere ka Gasabo mu gice cyahariwe inganda, usanga inzu zabo n’imidutungo yabo byaramaze gukikizwa n’inganda. Uko izi ganda ziyongera ni nako bagenda babura ubwinyagamburiro. Bavuga ko baheze mu gihirahiro niba bazimurwa dore ko nta wemerewe kuhubaka, ndetse hakaba hari n’inganda zisohora imyotsi ishobora kubagiraho ingaruka. Uwitwa Harindintwali Sylivain yagize…

SOMA INKURU