Umwarimu muri Kaminuza ya Chypre akaba n’Umuyobozi wa Laboratwari yiga ku ikoranabuhanga mu by’ibinyabuzima na za virus, Leondios Kostrikis, yatangaje ko ko bavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya, igizwe na utunyanyingo twa Delta n’utwa Omicron.
ubwo bwoko bushya babuhaye izina rya “Deltacron” bitewe n’impurirane y’utunyangingo tuyigize.
Yagize ati “Ubu twamaze kubona ko muri ubu bwoko bushya hari uruhurirare rwa Delta na Omicron.”
Yavuze ko hatahuwe abanduye “Deltacron” 25 kandi ubusesenguzi bwerekana ko ishobora kuba ifite aho ihuriye n’ubwiyongere bw’abarwariye mu bitaro kurusha abarwariye mu ngo.
Icyakora ntiharagaragazwa niba irusha ubukana ubundi bwoko bwagaragaye. Amakuru yisumbuye kuri yo azagenda amenyekana mu minsi iri imbere hamaze gukorwa ubushakashatsi bwimbitse.
KAYITESI Ange