Impinja z’abanze kwikingiza Covid-19 zikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo


Abaganga b’indwara z’abana mu bitaro bya Ontario muri Canada, basabye abagore batwite kwihutira kwikingiza Covid-19 kubera ubwiyongere bukabije bw’abana bato bari gushyirwa mu bitaro baranduye iki cyorezo.

Kuva hagati mu Ukuboza, ibitaro byo mu Burasirazuba bwa Ontario byita ku ndwara z’abana byashyize mu bitaro abana batandatu bari hasi y’amezi 12 banduye Covid-19.

Ibitaro by’i Toronto hamwe n’Ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuzima cyitwa Kingston Health Sciences Centre, nabyo byagaragaje ko iki kibazo cy’abana bandura Covid-19 gihari.

Byatangaje ko mbere byari bigoye kubona abana bato bashyirwa mu bitaro barwaye Covid-19.

Mu igenzura ryakozwe, izo mpinja zashyizwe mu bitaro kubera Covid-19, ababyeyi babo babaga batarigeze bikingiza iki cyorezo.

Abana bato baba bafite ibyago byinshi byo kwandura cyane ko umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa bushobora kuwurinda kuzahazwa n’ibyorezo byinshi.

Ababyeyi bikingije, abaganga bagaragaza ko bashobora guhererekanya n’abana babo [bakiri mu nda] ubudahangarwa bubarinda indwara zirimo ibicurane n’inkorora.

Ibi bibaho ariko mu gihe umubyeyi ari mu gihembwe cya gatatu atwite, ku buryo mu mezi atandatu ya mbere umwana avutse aba afite ubudahangarwa bungana n’ubwa nyina.

Kwikingiza kandi birinda umubyeyi utwite, nta ngaruka iratangazwa urukingo rushobora kumugiraho.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.