Ikigega cyo kurihira abarimu kaminuza kiratanga icyizere

Umuyobozi w’Umushinga ‘Menya’ mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), Dr Herine Otieno, yatangaje ko hamaze kuboneka inkunga ya miliyoni 80 Frw, agenewe Ikigega cyo gufasha abarimu kwiga kaminuza cyatangijwe. Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet. Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga…

SOMA INKURU

Habonetse uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo

Umushakashatsi wo mu Budage, Rebecca Weiss yavumbuye uburyo bushya yise ‘COSO’ bushobora kujya bwifashishwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro ku bagabo. Kugeza ubu kuboneza urubyaro bifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, kuko uretse agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu byasaga nk’ibidashoboka. Ibyo bigira ingaruka ku miryango y’abagore bananiwe uburyo busanzwe bwo kuboneza urubyaro bugezweho bitewe n’imiterere y’umubiri wabo. Impamvu ni uko abagabo bamwe batinya kujya kuboneza urubyaro kuko biba bivuze ko batazongera kubyara. Byatumye Rebecca Weiss, umunyeshuri muri Kaminuza ya Munich mu Budage agira…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 16 ari ku butegetsi yasezeweho mu cyubahiro

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yasezeweho mu muhango wa gisirikare mbere y’iminsi mike ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 16. Merkel azegura mu cyumweru gitaha aho biteganyijwe ko azasimburwa na Olaf Scholz wari umwungirije ndetse akaba na Minisitiri w’Imari. Olaf Scholz uyobora Ishyaka rya SPD mu Budage biteganyijwe ko azarahirira inshinga nshya nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Umuhango wo gusezera Angela Dorothea Merkel wiswe “Großer Zapfenstreich” wabaye ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021. Wizihijwe hacurangwa indirimbo zitandukanye zirimo izo mu myaka yo hambere ahagana…

SOMA INKURU

USA: Perezida Joe Biden ntakozwa ibya guma mu rugo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko nubwo imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, hakiyongeraho ubwoko bushya bwa Omicron bwamaze kugera muri Amerika, nta kizatuma Guma mu Rugo isubizwaho. Ibi Biden yabitangaje nyuma y’uko ibipimo bigaragaza ko Abanyamerika bandura Covid-19 baziyongera mu bihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka. Ibi bikaba bishobora kugirwamo uruhare rufatika n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, bivugwa ko bwihinduranya cyane bityo bukagira ubushobozi bwo kwandura vuba. Byatumye bamwe mu Banyamerika bagira impungenge ko ingamba zikomeye nka Guma mu Rugo zishobora…

SOMA INKURU

RDC: Mu burasirazuba abashinwa basabwe kuhava igitaraganya

Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Abashinwa bari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuvayo mu maguru mashya nyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe muri bo. Ubu busabe bwatanzwe nyuma y’uko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bikorerwa Abashinwa, aho bamwe bishwe, abandi bakamburwa ndetse bakanashimutwa. Abibasirwa ni abakora mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu. U Bushinwa bwasabye abaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri kuhava mu maguru mashya.   Ubwanditsi@umuringanews.com

SOMA INKURU

Intego u Rwanda rwihaye mu guhangana na VIH SIDA

U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu mwaka wa  2030, 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo  bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.  Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko izi ntego u Rwanda rwiyemeje kugeraho atari inzozi, ashingiye ku byagezweho mu rugamba rwo guhashya Virus itera SIDA. Ibi Minisitire w’Ubuzima akaba yabitangaje ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA uba tariki 1 Ukuboza, ukaba wabereye mu karere ka nyagatare, uyu mwaka…

SOMA INKURU

U Bufaransa bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafatiye Afurika y’Epfo

U Bufaransa bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu buzafungurira amarembo abagenzi baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi ingendo zihagaritswe kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron. Abagenzi bazemererwa kwinjira mu Bufaransa baturutse muri icyo gice bagomba gupimwa Covid-19 bakigera mu Bufaransa, byagaragara ko nta Covid-19 bafite bakajya mu kato k’iminsi irindwi. Mu gihe umugenzi asanzwemo Covid-19, azajya ajya mu kato k’iminsi icumi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Gabriel Attal. U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zibihuza n’ibihugu byo muri Afurika…

SOMA INKURU

Parike y’Akagera yakiriye inkura 30 z’umweru

Kuri uyu wa Mbere, Pariki y’Akagera yakiriye inkura z’umweru 30 zaturutse muri Afurika y’Epfo, zikaba zaje ziyongera ku zindi nkura 26 z’umukara zari zisanzwe muri iyi pariki y’igihugu y’Akagera. Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB rwo ruvuga ko izi nkura zitezweho kongera amadovise ava mu bukerarugendo. Izi nkura zivuye muri Afurika y’Epfo mu cyanya gikomye cya Phinda kugira ngo zigere mu Rwanda byasabye amasaha 40, bihwanye n’ibirometero ibihumbi 3,400 kugira ngo zigere muri pariki y’Akagera. Zigeze mu Rwanda ku mpano ibintu byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bahora mu nama zidashira

Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z’iyo mikorere mibi. ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze. Abagize inama Njyanama z’uturere 27 n’Umujyi wa Kigali ndetse na ba guverineri b’Intara, nibo bari bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa ku miyoborere n’imikorere ikwiye kubaranga muri manda y’imyaka 5 y’abagize Njyanama z’uturere 27 baherutse gutorwa. Perezida Kagame yabasabye guhora iteka bazirikana icyizere bagiriwe n’abaturage bakihatira gukemura ibibazo byabo, abibutsa ko…

SOMA INKURU

Musanze:Ababyeyi barishimira  koroherezwa konsa mu gihe bari mu mahugurwa

Mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu babyeyi bonsa bahura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo bitandukanye mu gihe boherejwe mu butumwa bw’akazi mu ntara cyangwa hanze y’igihugu kubwo kubura uko bonsa abana babo, barishimira koroherezwa mu kazi kabo. Ibi ni ibyatanganjwe mu isozwa ry’amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye yabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Niamahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ku bufatanye na FOJO MEDIA INSTITUTE muri gahunda y’imyaka itanu  yo kongerera abanyamakuru ubumenyi mu kwandika no gutangaza inkuru. Bamwe mu babyeyi bonsa…

SOMA INKURU