Abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu baratabarizwa k’ubw’ihohoterwa bakorerwa

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uratabariza abakobwa bafite ubu bumuga ko bahohoterwa n’abantu batandukanye babashakamo umuti. Uyu muryango ukaba wasabye Leta n’imiryango itari iya Leta ko babashyiriraho umwihariko kuko bo bahura n’ihohoterwa rirenze iry’abandi. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda Hakizimana Nicodème, yatangaje ko abakobwa bavukanye ubu bumuga bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’ababasambanya bababwira ko batera amashaba. Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari kuko hari ubuhamya butangwa n’ababikorerwa, hari ababasambanya bababwira ko nyine nibasambana bishobora kuzabakiza indwara cyangwa bishobora…

SOMA INKURU

Ihohoterwa ribera mu bipangu rikagirwa ubwiru riramaganwa

Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International  “Humanity&Inclusion” utangaza  ko mu bipangu by’abifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu ibintu byose bigahora mu bwiru. Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera. Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari…

SOMA INKURU

Hanogejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu gupima ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trademark East Africa, TMEA) ku nkunga ya USAID, batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abandi bose bajyaga bakenera serivisi zitandukanye z’ubuziranenge. Iri koranabuhanga rishya ryiswe Single Window Information for Trade (SWIFT) rizagabanya umwanya byafataga ngo uwatanze ubusabe butandukanye bwa serivisi zijyanye n’ubuziranenge ahabwe igisubizo, aho bizava ku minsi itanu bikaba iminota 20 kandi byose bigakorwa umukiliya atavuye aho ari. Kubaka iri koranabuhanga byatwaye ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 125 Frw) yatanzwe na USAID.…

SOMA INKURU

Perezida Kagame mu gihugu cy’abaturanyi “Tanzania”

Kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yitabiriye  ibirori byo kwizihiza imyaka 60 Tanzania imaze ibonye ubwigenge, byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam. Perezida Kagame akaba yaherukaga gusura Tanzania iki nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli akiri ku butegetsi, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi. Tanzania yabonye Ubwigenge mu 1961, nyuma y’igihe yari imaze ikoronizwa n’u Bwongereza.   NIYONZIMA Theogene 

SOMA INKURU

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo, RIB yatangaje ko yatangiye kumukurikirana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana ku byaha bitaratangazwa nyuma y’uko uyu wari umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ahagaritswe by’agateganyo. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw’impamvu yise iz’iperereza. RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo…

SOMA INKURU

Hatowe itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe

Inteko Ishinga Amategeko ya Chile kuri uyu wa Kabiri yatoye itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko. Iri tegeko rishya ryemerera ababana bahuje ibitsina kuba barera abana batari ababo bakabiyandikishaho mu mategeko. Umushinga w’iryo tegeko washyigikiwe na Perezida Sebastián Piñera nubwo bamwe mu Ihuriro rye barinenze cyane. Guhera mu 2015 muri Chile bemereraga abaryamana bahuje ibitsina kuba babana ariko ntabwo bari bemerewe gusezerana imbere y’amategeko. Chile ibaye kimwe mu bihugu bike byo muri Amerika y’Amajyepfo byemeye ukubana kw’abahuje ibitsina. Ibindi byemeje iryo tegeko birimo Argentine, Brésil, Colombia, Costa Rica,…

SOMA INKURU

USA yihanangirije u Burusiya ko bibaye ngombwa yabufatira imyanzuro ikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ingabo z’u Burusiya ku mipaka ya Ukraine, avuga ko bishobora gutuma Amerika ifata imyanzuro ikomeye. U Burusiya bumaze iminsi buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, mu gihe cyose icyo gihugu kitazahitamo kwinjira mu muryango wa NATO uhuza igisirikare cy’ibihugu byo mu Majyaruguru ya Atlantique. Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Amerika nyuma y’inama, rivuga ko Biden yihanangirije Putin kutavogera ubusugire bwa Ukraine kuko byateza umwuka mubi.…

SOMA INKURU

2020: Covid-19 yazamuye umubare w’abicwa na malaliya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibibazo bifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19 byatumye impfu za malaria ziyongera ndetse ko iyo hatagira igikorwa hakiri kare ibintu byari kurushaho kuba bibi. Mu 2020 habonetse abantu barwaye malaria bagera kuri miliyoni 241 ku Isi hose biyongereyeho miliyoni 14 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka wabanje ndetse abagera ku bihumbi 627 bahitanwa na yo. Aba biyongereyeho ibihumbi 69 ugereranyije n’uko byari bihagaza mu 2019. Hafi kimwe cya gatatu cy’izo mpfu cyatewe n’imbogamizi mu kwirinda, gusuzuma no kuvura iyi ndwara mu bihe…

SOMA INKURU

COVID-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka “School feeding” yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko  kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye, ariko covid-19 ije iwukoma mu nkokora nk’uko bigaragara mu bigo by’amashuri yisumbuye biherereye mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Amikoro make imbogamizi ikomeye kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Gatunga, Habimana Mitatu Osée yatangaje ko  ibibazo by’ingutu bibangamiye gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita ari ukudatanga amafaranga yagenewe iki gikorwa ku…

SOMA INKURU

Rotary Club ntiyasigaye muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije

Umuryango Rotary Club Kigali Mont Jali wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu gutera ibiti 2000 mu kurwanya isuri ikunze kwibasira aka gace. Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu mudugudu wa Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo…

SOMA INKURU