Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahamagariye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu. Ibi byatangarijwe mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aho urubyiruko rusaga 550 batangira Itorero ry’inkomezamihigo. Urubyiruko ruhagarariye abandi baherutse gutorwa mu nzego z’urubyiruko baturutse mu turere 30 tw’Igihugu, nibo batangiye Itorero ry’inkomezamihigo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera. Ni itorero ry’iminsi 8 ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe by’Abanyarwanda n’inshingano y’uburere Mboneragihugu, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite ishingano yo gutoza urubyiruko hagamijwe gufasha…
SOMA INKURUDay: December 13, 2021
Ibyasabwe Njyanama y’akarere ka Gisagara
Ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu karere ka Muhanga, wigiraga hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Gisagara ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage. Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n’abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n’abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho…
SOMA INKURUU Rwanda ntirukozwa abamagana Johnston Busingye nk’uruhagarariye mu Bwongereza
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitangazamakuru n’abadepite bakomeje gusaba ko Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda atemerwa nka Ambasaderi warwo mu Bwongereza kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Paul Rusesabagina. Muri Nzeri 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza. Nyuma y’amezi asaga ane ibi bitangajwe, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Chris Bryant, yasabye ko Guverinoma y’iki gihugu itakwemera kwakira Busingye nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda ngo kuko yagize uruhare mu ‘ishimutwa’ rya…
SOMA INKURU