Urubyiruko rusaga 500 mu itorero ry’iminsi umunani


Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahamagariye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi byatangarijwe mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aho urubyiruko rusaga 550 batangira Itorero ry’inkomezamihigo.

Urubyiruko ruhagarariye abandi baherutse gutorwa mu nzego z’urubyiruko baturutse mu turere 30 tw’Igihugu, nibo batangiye Itorero ry’inkomezamihigo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.

Ni itorero ry’iminsi 8 ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe by’Abanyarwanda n’inshingano y’uburere Mboneragihugu, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite ishingano yo gutoza urubyiruko hagamijwe gufasha Igihugu kurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu, kukitangira no kuba indashyikirwa mu byo bakora.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro n’umuco byo gukunda igihugu, bakoresha ikoranabuhanga mu iterambere ryacyo.

Kuva itorero ry’inkomezamihigo ryatangira Mu 2014 kugeza mu 2018, urubyiruko117,924 nibo bamaze gutozwa indangagaciro by’umuco Nyarwanda  ndetse hakiyongeraho naba  550 batangiye iri torero.

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.