Rotary Club ntiyasigaye muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije


Umuryango Rotary Club Kigali Mont Jali wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu gutera ibiti 2000 mu kurwanya isuri ikunze kwibasira aka gace.

Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu mudugudu wa Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo na Huye.

Ubusanzwe Rotary ni umuryango umaze imyaka isaga 22 ugeze mu Rwanda, ukunze gutanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Mu bikorwa ukunze gukora harimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko ngo bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko kandi babifatanyije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake, asaba Abanyarwanda kumva ko buri wese yakora ibikorwa bigira impinduka nziza ku buzima bw’igihugu.

Ati “Iyo uri umuntu ukwiye kugira icyo ukora gifite icyo kikumariye ariko utekereza no ku bandi, ugatekereza ukuntu mwafatanya mu bikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro.”

Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, we yavuze ko gutera ibiti biri mu bikorwa uyu muryango ukora ngo kuko bemera ko bakwiriye gufasha abantu ariko mu bintu bakeneye kurusha ibindi.

Ati “Ku Isi hari ikibazo gikomeye cyane cy’imihindagurikire y’ibihe, hari n’inama iherutse kubigarukaho natwe rero nka Rotary mu bikorwa dukora twongeyemo kubungabunga ibidukikije. Impinduka twifuza rero ni uko Abanyarwanda bagabanya inshuro batema ibiti bakongera inshuro babitera kuko dukomeje kubitema cyane ntabwo byazatubera byiza.”

Yasabye kandi abaturage kujya bafata neza ibiti baba baterewe bakabyitaho kandi nabo bagafasha abo bashoboye gufasha ku babishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary Club Kigali Mont Jali yabafashije gutera ibiti 2000, avuga ko ibyatewe bizabafasha mu kurwanya isuri n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Umurenge wacu ukunze kugira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere tukabura imvura mu buryo bufatika. Iyi gahunda yo gutera ibiti ndahamya ntashidikanya ko bizadufasha gukumira isuri binatange umwuka mwiza inaha mu baturage.”

Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku Isi hose.

Uyu muryango mu Rwanda umaze kugira abanyamuryango barenga 150 babarizwa muri Club zirindwi arizo, Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Huye na Rotary Club Bugoyi.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.