Umuyobozi w’Umushinga ‘Menya’ mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), Dr Herine Otieno, yatangaje ko hamaze kuboneka inkunga ya miliyoni 80 Frw, agenewe Ikigega cyo gufasha abarimu kwiga kaminuza cyatangijwe.
Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet.
Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya Siyansi n’Imibare izagerwaho bidatinze.
Miliyoni 100 Frw ni zo ziyemejwe ko zitangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza izajya iba buri mwaka.
Yagize ati “Igice kimwe cyayo cyagombaga kuboneka binyuze mu mafaranga atangwa, ikindi kikaboneka mu kwishyurira abarimu kaminuza. Navuga ko twageze ku ntego yacu ku kigero cya 80%.”
Mu isangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza 2021 icyo kigega gitangizwa, hakusanyijwe miliyoni 19 Frw zirimo 10 Frw Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyatanze, Airtel Rwanda itanga miliyoni 7 Frw na KCB Rwanda ishyiraho miliyoni 2 Frw.
Kaminuza za Kibogora na UTAB nazo zemeye kwigisha abarimu 16 aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.
Dr Otieno yakomeje ati “Intego yacu kwari ukwishyurira abarimu 20 bagasubira ku ishuri ariko turabona ko dushobora gukuba kabiri uwo mubare.”
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yavuze ko iyo gahunda izagura amahirwe ya mwarimu mu bunyamwuga, ahamagarira inzego n’imiryango bitandukanye kuyishyigikira.
Yakomeje ati “Amahirwe yo kwishyurira abarimu kaminuza ntazabafasha kongera ubushobozi bwabo mu byo bigisha mu ishuri gusa, ahubwo azanababera ingufu zibageza ku zindi ntambwe mu burezi.”
Akanyamuneza kari kose ku maso y’abahembwe. Bahamije ko kubona bashyigikiwe nz’inzego za Leta n’iz’abikorera bibongerera umurava kuko bumva ko ibyo bakora bigaragara kandi bishimwa.
Uwitwa Dukuzumuremyi Honorée wigisha ubutabire muri Ecole des Sciences de Musanze, yagize ati “Ngiye kongera ikibatsi mu byo nkora kuko nabonye ko hari abantu bazirikana ibyo nkora nka mwarimu.”
Abarimu bashimiye AIMS n’abafatanyabikorwa bose kuri icyo gikorwa “cy’indashyikirwa” biyemeza kutaziyambura agaciro bahawe.
NIYONZIMA Theogene