COVID-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri


Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka “School feeding” yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko  kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye, ariko covid-19 ije iwukoma mu nkokora nk’uko bigaragara mu bigo by’amashuri yisumbuye biherereye mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Amikoro make imbogamizi ikomeye kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Gatunga, Habimana Mitatu Osée yatangaje ko  ibibazo by’ingutu bibangamiye gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita ari ukudatanga amafaranga yagenewe iki gikorwa ku ruhande rw’ababyeyi.

Ati ” Muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita hibereyemo ibibazo gusa, icya mbere ntitugira uburisho ibi bituma abana bafata indyo ituzuye, icya kabiri ni uko muri ibi bihe bya Covid-19 ababyeyi ntibagitanga amafaranga y’ifunguro aho umwana aba agomba gutanga 3100 ku kwezi ariko ntayo batanga barinangiye, icya gatatu ni uguhenda n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa cyane kandi amafaranga yishyurwa atarahindutse ndetse n’abishyura nabo ari mbarwa, ibi bibangamira cyane imyigire y’abana kuko umwana utariye no kwiga ntiyiga neza”.

Undi muyobozi ushinzwe amasomo  muri Groupe Scolaire Nduba, Mukanshimiyimana Pacifique yunze mu rya mugenzi we wamubanjirije, aho yashimangiye  ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri ibi bihe bya Covid-19 igoranye cyane.

Yatangaje ko bahora bashishikariza  abana kwibutsa ababyeyi kwishyura amafaranga 18,000frs batanga ku gihembwe ari nayo akurwamo ibiribwa, ariko Covid-19 yabangamiye iyi gahunda kuko mu bana 632 bagaburira, nta na 1/3 cyishyuye ariya mafaranga yunganira ayo leta itanga, kuri we ngo ibi bibangamiye cyane gahunda yo gutanga indyo yuzuye ku bana ndetse no ku myigire yabo.

Abanyeshuri bemeza ko Covid-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

Uwiduhaye atangaza ko Covid-19 yahungabanyije gahunda yo kurira ku ishuri bigira ingaruka ku myigire yabo

Uwiduhaye Aline wiga muri GS Nduba, mu mwaka wa kane “S4 MEG”, yatangaje ko mbere ya Covid-19 ababyeyi bageragezaga gutanga amafaranga ku ishuri bityo bagahabwa ifunguro rihagije kandi ryuzuye ariko muri ibi bihe ibintu byarahindutse, ibi bikagira ingaruka ku myigire yacu.

Ruhumuriza yemeza ko abenshi mu bana bigana batsindwa ari abatabasha kurya saa sita

Ruhumuriza Gedeon wiga muri G S Gatunga mu mwaka wa  2 yatangaje ko ku ishuri ryabo hagaragara abana benshi birirwa ubusa, kandi akemeza ko usanga abo bana batarya ku manywa ku ishuri ari nabo batsindwa.

Ati “Ikibabaje usanga abana ababyeyi babo batishyuriye ifunguro batemererwa no gutaha ngo byibuze bajye kurya iwabo, usanga akenshi nyuma ya saa sita baba bameze nabi ndetse ni nabo batsindwa amasomo.”

Icyo ababyeyi basaba leta

Kamanzi Emmanuel utuye mu kagali ka Butare, umurenge wa Nduba, ufite umwana wiga muri Groupe Scolaire Nduba, yatangaje ko leta igomba gushyira amafaranga afatika muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri, kuko  Covid-19 yahagaritse akazi k’abatari bake, ibi bigatuma abana babo barirwa ubusa ku ishuri ndetse bikaba binabangamira imyigire yabo.

Mukarutesi utuye mu mudugudu wa Nyarubande, akagali ka Gasanze, umurenge wa Nduba akaba afite umwana wiga muri Groupe Scolaire Gatunga, yatangaje ko akazi kapfuye, yaba abikorera ndetse n’abandi batakaje  imirimo ariyo mpamvu kwishyurira abana bigoye.

Ati ” Njye mba ndwana no kubeshaho abana, amafaranga banyaka ngo bagaburire umwana ku ishuri ntayo nabona”.

Icyo UNICEF itangaza ku burenganzira bw’umwana ku burezi

UNICEF itangaza ko buri mwana, aho yaba ari hose cyangwa ibibazo yaba afite, afite uburenganzira bwo guhabwa uburezi bufite ireme. UNICEF ikaba  ifasha abana mu Rwanda kubona uburyo bwo kugana amashuri bakiga.

Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’ibigo by’amashuri n’ababyeyi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne yatangaje ko uruhare rw’ umurenge ari ubukangurambaga, ababyeyi bagasobanurirwa ko kugira uruhare muri iyi gahunda atari gutanga amafaranga gusa ko nuwaba yejeje imboga cyangwa afite ishyamba ashobora kuba yazana inkwi, imboga yejeje cyangwa ibindi byakunganira ikigo muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.

Ati “imbogamizi ni ukuba ababyeyi bumvako uruhare rwabo ari ugutanga amafaranga kuri bamwe , abatabyumva nabo cyane cyane abavuga ko nta bushobozi, basabwa kuba bakwegera ibigo nibura bakunganira ku mirimo imwe n’imwe ariko kuba ababyeyi bajya gushakisha ibibatunga ntibaboneke nabyo ni imbogamizi”.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi yo yifuza ko uruhare rw’umubyeyi muri iyi gahunda ruba itegeko nyuma y’aho bigaragaye ko bamwe mu babyeyi banga gutanga umusanzu wabo, bikaba umutwaro ukomeye kuri Leta.

Mu mushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, mu ngingo irebana n’inshingano z’umubyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, harimo guha umwana ibikenewe mu myigire ye ndetse Minisiteri y’Uburezi ikifuza ko mu bikenewe umubyeyi akwiye guha umwana we ifunguro ritaburamo.

Minisitiri w’Uburezi ashimangira ko n’ababyeyi bagomba kugira uruhare muri gahunda ya “school feeding” ntibayiharire leta 

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko kubishyira mu itegeko byakemura ikibazo cy’ababyeyi bikuraho izo nshingano bakaziharira Leta gusa.

Ubusanzwe amafaranga 56 niyo nkunga ya Leta ku munsi, kuri buri mwana kugira ngo abashe gufata ifunguro muri iyi gahunda ya “school feeding”.

Umurenge wa Nduba ni umwe muri 15 igize akarere ka Gasabo, muri uyu murenge hakaba harimo ibigo by’amashuri 6, muri byo  harimo Groupe Scolaire 2 ari zo Nduba na Gatunga.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

One Thought to “COVID-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri”

  1. […] by’amashuri byakomeje kwerekana ko ari ikibazo cyane ko ibiciro by’ibirirwa byahanitse. https://umuringanews.com/?p=9022 […]

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.