Itangazamakuru ry’ibidukikije ryiza ni irikemura ibibazo by’abaturage -Rushingabigwi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere “RGB”, yatangaje ko yemera itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane kuko rifite uruhare mu buzima bwa muntu, anemeza  ko  iry’ibidukikije ari ingenzi ariko riba ryiza iyo abaturage baza ku isonga kandi rikemura ibibazo byabo. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ” ku bufatanye n’abaterankunga banyuranye  barimo “Internews, Rema,…”, akaba yarasojwe ejo hashize tariki 23 Ugushyingo 2021, akaba yari yahuje abanyamakuru 20 batyaza ubwenge muri gahunda zinyuranye z’ibidukikije. Rushingabigwi yibukije abanyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa ko…

SOMA INKURU

Uko umunsi wa mbere wo gukingira icyiciro gishya wangeze

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Mujyi wa Kigali. Abakingiwe bavuga ko uru rukingo bari barutegereje kuko barwitezeho kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta mpungenge zo guhitanwa na COVID19. Mu masaha yo ku manywa mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere, urujya n’uruza rwari rwose, ingimbi n’abangavu bitabiriye kwikingiza COVID19 bafite amafishi mu ntoki zabo nyuma yo gusinyirwa n’ababyeyi babo babemerera guhabwa urukingo. Uretse urwunge…

SOMA INKURU

Impamvu y’uruzinduko rwa Louise Mushikiwabo i Roma kwa Papa

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, hakaba hari hagamijwe gushaka ubufatanye mu guha ubufasha abaturage ba Haiti na Liban. Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki. Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana. Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i…

SOMA INKURU

Dore inshingano Minisitire Gatabazi yahaye Nyobozi na njyanama nshya by’uturere

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri Gatabazi yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459  baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere 27, aho buri karere hatowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama, yabasabye gushyira umuturage ku isonga. Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2021. Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira…

SOMA INKURU