Sudani: Ibintu bikomeje guhindura isura, abaturage baricwa bamagana ubutegetsi


Abantu bagera kuri 15 bishwe barashwe, abandi barakomereka ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda kuri uyu wa Gatatu bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani.

Abigaragambyaga baririmbaga bikiranya bati “ntidushaka ubutegetsi bwa gisirikare.”

Nibura abantu 39 bamaze kwicwa mu Mujyi wa Khartoum by’umwihariko mu turere two mu majyaruguru mu myigaragambyo yabaye kuva igisirikare cyafata ubutegetsi. Abandi amagana barakomeretse nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abaganga baharanira demokarasi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru nubwo imirongo ya telefoni yari yafunzwe ndetse serivisi za internet zikaba zidakora kuva igisirikare cyafata ubutegetsi.

Inzego z’umutekano zateye imyuka iryana mu maso mu bigaragambyaga, benshi barakomereka. Ihuriro ry’abaganga ryatangaje ko hari n’amasasu yarashwe nubwo inzego z’umutekano zibihakana.

Mu guhosha imyigaragambyo hagiye habaho gufata abantu amagana barimo impirimbanyi, abagenzi n’abanyamakuru. Ihuriro ry’Abaganga muri Sudani ryatangaje ko hari n’inkomere zakuwe mu bitaro zikajya gufungwa.

Umuyobozi w’Ibiro by’Ikinyamakuru Al Jazeera na we ari mu bari bafashwe ku Cyumweru aza kurekurwa ku wa Kabiri.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.