Perezida Kagame yaganiriye n’umuherwe watangije umushinga w’ubuhinzi Iburasirazuba


Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’umuherwe Howard G. Buffett watangije umushinga wo kuhira imyaka mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba baganiriye kuri iki Cyumweru muri Village Urugwiro.

Ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho n’umuryango, Howard G. Buffet Foundation.

Mu 2020 nibwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga w’uyu muherwe wo kuhira imyaka ku butaka bwagutse muri Kirehe, umushinga washowemo miliyari 54 z’amadolari. Ni umushinga wafashije abaturage kubona amazi yo kuhira ibihingwa igihe cyose n’iyo byaba mu gihe cy’impeshyi.

Uyu mushinga ufite uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bufite ubushobozi bwo gutanga megawati 3,3, bikaba byarafashije abahinzi kongera umusaruro.

Uyu muherwe yanubatse umudugudu w’icyitegererezo, utuzwamo imiryango 144 yari ituye ku butaka bwo guhingwaho, ndetse aho bimuwe hatangiye kubyazwa umusaruro ubu hamwe hahingwaho imyaka.

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage bakora ubuhinzi mu mirenge ya Nasho na Mpanga, Buffet yavuze ko yiteguye kubaka umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 10, uzasanga ibindi bilometero bisaga 24 byamaze gutunganywa.

Howard Graham Buffett w’imyaka 66 ni umuherwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba azwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza ariko akaba n’umushoramari ukomeye. Afite umutungo ubaribwa muri miliyoni 400$.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.