Izamuka ry’ibiciro by’ibirirwa ni ikibazo kireba isi yose


Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO Food Price Index, igaragaza ko ibiciro byiyongereye cyane ari iby’ingano ndetse n’amavuta akomoka ku ngazi, ibihwagari ndetse na soya, aho byiyongereye ku kigero cya 30% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu mezi atatu ashize akurikirana ya 2021, ni kuvuga kuva muri Kanama kugera mu Ukwakira, ibiciro by’ibiribwa ku Isi byariyongereye cyane bwa mbere mu myaka icumi ishize, ibintu byatewe n’umusaruro muke ndetse n’ubwinshi bw’abashaka ibiribwa ku Isi

Iyi raporo ivuga ko ibiciro by’ingano byiyongereyeho 5% mu Ukwakira ugereranyije na Nzeri kubera ko umusaruro w’ingano wagabanutse, cyane uwavaga mu bihugu bizihinga cyane birimo Canada, u Burusiya ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiciro by’amavuta aturuka ku mboga byiyongereye ku kigero cya 9.6%, ibintu byatewe no kugabanuka kwayo ku isoko kubera ko Malaysia (igihugu cya kabiri ku Isi mu gutunganya amavuta ava ku ngazi) yagabanyije ingano y’ayo yatunganyaga kubera ubuke kw’abakozi bava mu bihugu byo hanze bakoraga mu nganda ziyatunganya.

FAO yatangaje ko uku kuzamuka kw’ibiciro gufitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe kuko gutunganya ibikomoka ku buhinzi, kubigemura hirya no hino ku Isi ndetse no kubitunganya ngo abantu babirye bitwara kimwe cya gatatu cy’ingufu zikoreshwa ku Isi, bikagira uruhare mu kongera imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ari nabyo bituma habaho ihindagurika ry’ibihe.

Bavuga ko kugira ngo Isi itazagira ikibazo cy’ibiribwa mu gihe kiri imbere isabwa gushyira ingufu mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe, ikoresha ingufu zisubiranya.

FAO yagaragaje ko ibihugu bimwe birimo u Rwanda n’u Buhinde byamaze kubitangira, aho mu Buhinde bavomerera ibiribwa bakoresheje imashini zikoresha ingufu zikomoka ku zuba bikaba byarongereye umusaruro w’abahinzi ku kigero cya 50% ugereranyije n’umusaruro babonaga mu gihe cy’impeshyi, mu Rwanda ho bikaba byaratumye umusaruro w’abahinzi wikuba gatatu.

Nubwo ibiciro byiyongereye muri rusange, FAO, yagaragaje ko iby’isukari byo byagabanutse ku kigero cya 1.8% mu gihe iby’ikomoka ku mata byiyongereyeho 2.2% ugereranyije no mu Ukwakira.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.