Madame Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa AERG na GAERG


Uyu munsi ku wa 6 Ugushyingo 2021, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  (AERG)  umaze imyaka 25  n’iy’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) umaze imyaka 18, ashima uruhare rwayo mu kubaka Igihugu.

Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye  i Kigali, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi abanyamuryango ba AERG  na  GAERG  barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi, n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya, nk’ umusanzu wo kubaka u Rwanda twifuza”.

Yashimye uburyo iyi miryango yavutse igatuma abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi badahera mu bwigunge  n’uruhare  igira mu  gufatanya n’inzego zitandukanye mu guteza imbere no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Agaragaza ko  binyuze muri ubwo bufatanye hazakomeza gushakwa  umuti w’ihungabana mu rwego rwo kurinda  ibisekuruza bizakurikiraho ( Generations).

Ati: “Mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika, umwana ni uw’umuryango! Mu gihe AERG  yavukaga, u  Rwanda rwari amatongo, abana badafite kirengera. Mwumvise umurindi w’ingabo nziza zarokoye uru Rwanda, nyamara zitashoboraga kwishima.  Ababyeyi twese dushimishwa n’uko mutagarukiye aho gusa, kuko mwatangije AERG na GAERG, ngo izakomeze kubera n’abandi barokotse Jenoside ‘umuryango’ ubahoza kandi ukabaha uburere n’ikinyabupfura”.

Abagize iyi miryango, Madamu Jeannette Kagame yabijeje gukomeza kubaba hafi mu rugendo rwo  kwiyubaka no guhangana n’ingaruka  za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Mu izina ry’ababyeyi bose, nagira ngo mbabwire ko turi kumwe, tubumva, kandi duhagaze mu mwanya w’abacu batagihari. Nta wakorewe Jenoside umenya uko izakorwa. Ni na yo mpamvu guhangana n’ingaruka zayo, byasabye ko abantu bashakisha umuti uwo ari wo wose, n’ibisubizo byadufasha guhangana n’ihungabana”.

Nk’uko yabigarutseho, aya ni  amateka akwiye kwandikwa kugira ngo uwo murage utazahererekanywa mu mvugo gusa, ukagera ubwo utakara kandi wararamiye benshi.

Ati: “Iyo urebye umusaruro wavuye mu bisubizo twavomye mu mwihariko w’umuco n’imibereho yacu, usanga ari umurage (patrimoine) ukwiye kwandikwa mu mateka. Kuba mwarahisemo kwibuka amateka ya Jenoside, nk’intego ya mbere bifite ishingiro. Tugomba kubikomeraho, cyane ko n’Itegeko Nshinga ryacu ribishimangira. Dukomeze guhesha abacu agaciro no kubibuka iteka, ni ho tuvoma imbaraga zo kubaho”.

Yavuze kandi ko abashinze umuryango Ibuka (uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside) abagize iriya miryango yombi bibumbiyemo, bagize uruhare rukomeye mu guharanira imibereho y’abarokotse, kwibuka no kongera gusana umuryango nyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati: “Mukwiye gukomeza kuvoma kuri iyo soko, namwe mugakomeza izo nshingano”.

Yabasabye kandi guharanira ko ibyiza byagezweho bidasubira inyuma. Ati: “Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo hari ibitabonwa n’amaso atararize! Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona, bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira inyuma. Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo no guhangana na byo. Mujya mwumva kandi bavuga ngo umwambi ushuka umuheto kandi bitari bujyane. Ntimuzatatire igihango”.

Madamu Jeannette Kagame yasoje ubutumwa bwe asaba abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya AERG na GAERG, gukomera ku ubumwe bw’Abanyarwanda kuko aribwo shingiro ryo kubaho, tukubaka u Rwanda, abato bavukiramo, bakuriramo, kandi bibonamo.

Hatanzwe ibiganiro  bishimangira ubufatanye mu kubaka ejo heza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney  watanze ikiganiro  yagize ati: “Hari ibintu dusabwa gukora kugira ngo twizere ko ejo hazaza hazarushaho gukomeza kuba heza; imyifatire myiza, gukora cyane, tugafatanya, turwanya icyadusubiza inyuma”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie

Perezida wa GAERG Gatari Egide yijeje ko impanuro bahawe bazazikurikiza. Yagize ati: “Mu izina rya bagenzi banjye tubijeje ko ubutumwa bwiza muhora muduha n’ubwo mwaduhaye uyu munsi buzakomeza kutubera impamba ituma tudatsimburwa mu kubaka u Rwanda rwiza”.

Umwe mu banyamuryango  witwa Akariza Laurette na we yagize ati: “ Nk’urubyiruko dufite inshingano zo gusigasira amateka yacu abashaka kuyahakana no kuyapfobya ntibazabone aho bamenera”.

Akariza Laurette

Ayinkamiye Louise na we ati: “ Umuryango AERG wadutoje kubana, udutoza kuba ababyeyi. Uyu munsi turimo abantu bubaka igihugu, uyu munsi turakomeye. Twavuyemo ababyeyi beza. Natwe duharanira ko u Rwanda rwiza dufite uyu munsi tuzaruraga abana bacu”.

Ayinkamiye Louise

Hanagarutswe ku rugendo rw’iyi miryango AERG na GAERG mu myaka ishize ishinzwe.

 

 

Source: Imvaho


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.