Ikibazo cyo kugaburira abana ku mashuri gikomeje gufata indi sura


Amashuri ya leta n’afashwa na leta akomeje kugaragaza  ko afite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri, aho bagaragaza imbogamizi zinyuranye mu gihe Minisitire y’Uburezi idashaka kugira icyo ivugaho.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe bari ku ishuri yaraguwe igezwa mu cyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye uhereye muri uyu mwaka w’amashuri.

Leta yageneye iki gikorwa miliyari zigera kuri 27 agomba kugishyigikira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Kuri ubu leta igena amafaranga 56 buri munsi kuri buri munyeshuri yiyongera ku 150 ava mu musanzu umubyeyi ategetswe gutanga.

Nubwo bimeze bityo abashuri ya leta n’afashwa na yo avuga ko byamaze kugaragara ko bigoye kubona amafaranga yo gushyigikira iyi porogaramu nk’uko tubikesha NewTimes.

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Buremera mu Karere ka Huye, Liberate Nyirawera, yabwiye iki gitangazamakuru ko ibiribwa bafite ubu bitazashobora gutunga abanyeshuri kugeza igihembwe kirangiye kubera ko bahawe kimwe cya kabiri cy’amafaranga bagomba guhabwa na leta.

Yongeyeho ko batagize aho bakura andi mafaranga bitashoboka ko abana babasha kugaburirwa nibura ibyumweru bibiri.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa, Kigarama mu Karere ka Ngoma, Jean Damascène Niyitegeka, yatangaje ko ingorane bafite ari uko bahabwa amafaranga make agenewe gushyigikira porogaramu yo kugaburira abanyeshuri.

Ati « Amafaranga twahawe na leta yari agenewe abana bo mu cyiciro cy’incuke n’icya mbere cy’amashuri abanza. Nyamara dufite inshingano zo kugaburira ikigo cyose gifite abanyeshuri barenga 1000. Ntidushobora kugaburira bamwe ngo abandi bakomeze bicwe n’inzara. Ni mu gihe umusanzu w’ababyeyi bigorana kuwubona kandi ari bo bategerejweho uruhare runini. Ibi bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. »

Umubyeyi w’abana batatu, Eugene Twambazimana, yavuze ko ukubura k’uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda gufitanye isano n’ibibazo by’ubukungu bibugarije.

Ati « Nsabwa gutanga ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda buri gihembwe kuri buri mwana wanjye kandi nk’umubyeyi nta bushobozi mfite bwo kubona ibihumbi 36Frw buri gihembwe kugira ngo bafatire ifunguro ku ishuri kuko ngomba kongeraho kubishyurira ishuri no kubaha ibikoresho bakeneye. Birenze ubushobozi bwanjye. »

Umwarimu wigisha ku kigo cy’ishuri cya Ruhunga, yatangaje ko iki kigo cyahagaritse kugaburira abanyeshuri bitewe n’inkunga zidahagije zaba izitangwa n’ababyeyi n’izitegerejwe kuri leta ndetse byanabasabye gufata inguzanyo kugira ngo babashe kubonera abanyeshuri ifunguro igihe kirekire.

Ati « Amafaranga duhabwa na leta agenewe kugura ibiribwa nyamara dukenera n’inkwi, kwishyura abakozi no kugura ibikoresho byo mu gikoni bitari bihagije. Nta yandi mahitamo dufite uretse gutegereza ko duhabwa icyiciro gikurikiraho leta izaduha. »

« Ikindi kibazo ni izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rya hato na hato aho usanga amafaranga twateganyije mu gihe cyo kugura ibiribwa dusanga adahagije. »

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.