Imirire, ibinyobwa n’imigenzereze yafasha ufite VIH SIDA

Umuntu ufite VIH/ SIDA hejuru yo gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi agirwa inama yo gufata ifunguro riboneye, kuko bituma agira  ubuzima burambye buzira ibyuririzi bya hato na hato bityo akiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Nubwo nta funguro ryihariye rigenewe abafite virusi itera SIDA, ariko hari amafunguro y’ingenzi kuri bo cyane cyane afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo. Tugendeye ku bushakashatsi bunyuranye, tugiye gutangaza  amafunguro nkenerwa ku muntu wamaze kwandura virusi itera SIDA, ndetse n’ufite uwawe wamaze kwandura kuyamutegurira ni ukumwongerera iminsi yo kubaho kandi abayeho neza. Amafunguro y’ingenzi…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda yihanije abacurisha ibyemezo kuri Covid-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu. CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa. Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa tanu z’ijoro cyane ko ingendo zihagarara saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri…

SOMA INKURU

Ethiopie: Minisitiri w’intebe yasabye abaturage gukoresha intwaro zishoboka barwanya umwanzi

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage guhuza imbaraga bagakoresha intwaro zose zishoboka hagamijwe kurwanya  no gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa TPLF ukomeje kuganisha igihugu mu manga. Ubu ni bumwe mu butumwa Abiy yatanze nyuma gato y’uko hatangajwe imyanzuro irimo ibihe bidasanzwe no guhagarika ibikorwa by’inzego za leta mu karere ka Amhara aho yavuze ko TPLF ikomeje kubangamira umutekano wa Ethiopie. Abiy yashinje TPLF ko ikomeje gukwirakwiza icengezamatwara ry’urwango anongeraho ko iherutse kugaba ibitero mu bice bine kandi ikomeje ibikorwa byayo bigamije kuganisha Ethiopie mu kaga. Urubuga Addis Standard rwatangaje…

SOMA INKURU

Lt Col Dr Guido Rugumire arashyingurwa

Lt Col Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu Buyobozi Bukuru bw’Ibitaro bya Kanombe, arashyingurwa kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi ine yitabye Imana. Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye itangazama ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana kuwa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021. Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.” Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru…

SOMA INKURU

Ibyago byikubye inshuro eshanu ku bantu barwaye covid-19

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri Amerika (CDC) bwagaragaje ko uwigeze kurwara COVID-19 aba afite ibyago byo kongera kuyirwara byikubye gatanu ugereranyije n’uwakingiwe byuzuye. Ku wa 29 Ukwakira 2021 ni bwo hamuritswe iyo nyigo yakorewe ku bafite imyaka 18 kuzamura. Hifashishijwe abajyanywe mu bitaro barwaye COVID-19 bakaba bari barayirwaye na none mu minsi iri hagati ya 90 na 179 mbere y’icyo gihe, n’ababijyanywemo bari barakingijwe inkingo zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA mu minsi nk’iyo ariko batararwaye icyo cyorezo. Ibyavuye mu nyigo byerekanye ko kuba umuntu yarwara COVID-19 akayikira no…

SOMA INKURU

Perezida Kagame akomeje kuvugira ibihugu byagizweho ingaruka na covid-19

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bikize ku Isi, kongera imbaraga mu buvugizi no gutera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byashegeshwe na Covid-19 kugira ngo byongere kuzahuka bisubire mu nzira y’iterambere. Yabitangaje kuri iki Cyumweru i Roma mu Butaliyani ahateraniye Inama ihuza abakuru b’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20. Mu kiganiro cyagarutse ku kubaka ‘Iterambere rirambye’, Perezida Kagame yashimye umwanzuro wafashwe muri Kanama uyu mwaka, n’abaminisitiri ndetse n’aba-Guverineri ba banki nkuru z’ibihugu bigize G20. Abo bayobozi biyemeje kongerera Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) miliyari 650 z’amadolari, kugira ngo kibashe kurushaho gufasha…

SOMA INKURU