Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba.
Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida.
Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda.
Byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira, byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa. Ni ibitero byabaye hagati ya 2018 na 2019.
Mu byaha icyenda Rusesabagina yari akurikiranyweho urukiko rwasanze bimuhama hagendewe ku miburanishirize y’urubanza, gusa rwasanze icyaha kijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe kitamuhama.
Abari bashyigikiye Rusesabagina, bagaragaje ukutanyurwa n’itabwa muri yombi rye, agejejwe imbere y’urukiko bakomeza muri uwo murongo ndetse no kugeza ku munsi yakatiwe n’urukiko.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, ni umwe mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.
Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, Minisitiri Sophie Wilmès yahise asohora itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.
Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.
Guverinoma y’u Rwanda nayo yahise isohora itangazo rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda.
Uwo munsi kandi hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi.
Sophie Wilmès yaje kugera i Kigali
Tariki 25-26 Ukwakira, i Kigali habereye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse Minisitiri Sophie Wilmès yari umwe mu bayitabiriye.
Ku wa 26 Ukwakira 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ashyira indabo kumva ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Sophie Wilmès kandi yageze muri Camp Kigali, ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n’abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.
Minisitiri Sophie Wilmès mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we, Minisitiri Sophie Wilmès yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye.
Ati “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro, urugero ni ugukora inkingo. Muzi ko u Bubiligi bwafashije u Rwanda muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 kandi tuzakomeza gufasha mu kuba inkingo zakorerwa hano mu gihugu.”
Yakomeje agira ati “Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy’umuturage wacu, Paul Rusesabagina.”
Yagize i Kigali anyuranya imvugo…
Minisitiri Sophie Wilmès, mu itangazo rye yari yagaragaje ugutesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko butabereye Rusesabagina ariko kuri iyi nshuro yaje kwemera ko abwizeye ndetse yiteze ko amateka mashya ashobora kwandikwa.
Abajijwe niba agitsimbaraye ku cyemezo cyo kuvuga ko ‘Rusesabagina atabonye ubutabera’, Minisitiri Sophie Wilmès ntiyeruye ngo ahakane cyangwa yemere.
Gusa yavuze ko mubyo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda bagize umwanya wo gusesengura neza ikibazo cya Rusesabagina ndetse ibiganiro bizakomeza.
Ati “Twagize igihe cyo kuganira, gusesengura no guhana ibitekerezo bitandukanye, twaje kwemeranya ko ibiganiro bizakomeza tureba ku byo dukoranamo byiza biri hagati y’ibihugu byacu.”
Yakomeje agira ati “Ariko tutibagiwe n’ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.”
Rusesabagina Paul w’imyaka 67, yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Hari kandi icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha.
Uyu mugabo kandi yanasabye imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.