Hakozwe amasezerano yo guhugura abakozi ba leta ikoranabuhanga

Ibigo by’Ubukerarugendo, Amahoteli, bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu. Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%. Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.…

SOMA INKURU

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafatiye ibihano Sudani

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangaje ko wahagaritse Sudan mu bikorwa byawo byose, nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili. Uyu muryango ufashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho na Banki y’Isi nayo ku wa ihagaritse inkunga yose yageneraga iki gihugu. Ku wa mbere nibwo abasirikare bafashe Minisitiri w’intebe, Abdalla Hamdok baramufunga. Nyuma yo kwamaganwa n’amahanga, igisirikare cyemereye Hamdok n’umugore we gusubira mu rugo.   ubwanditsi@umuringanews.com

SOMA INKURU

Yageze mu Rwanda ahindura imvugo ku bijyanye n’urubanza rwa Rusesabagina

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba. Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida. Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u…

SOMA INKURU

U Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, izi nkingo zikaba zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré. Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka,…

SOMA INKURU

Rwamagana: Ibigega bya gaz byibasiwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,  mu kagari ka Nyarusange,  mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana ahari ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP byafashwe n’inkongi y’umuriro yakomereje mu kigo cya AVEGA Agahozo, yangiza inyubako zaho. Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na…

SOMA INKURU