Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba ubu yatangiye kongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi biyongereye ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse ziri muri kariya gace.
Ni umushinga watewe inkunga n’u Bubirigi binyuze mu kigo cyawo cy’iterambere (Enabel), ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) binyuze muri sosiyete yayo ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL).
Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu Ahimbisibwe Reuben, yatangaje ko uyu mushinga uzavugurura imiyoboro ingana n’ibilometero 194, yongererwe imbaraga ku buryo ibasha guhaza ibikorwa bikenera umuriro mwinshi.
Yagize ati “Iriya miyoboro yubatswe kera abafatabuguzi bacu bataraba benshi, ihabwa imbaraga nke zo gufasha abahatuye gucana no gukora ibikorwa bito bidakenera amashanayrazi menshi. Ubu rero turimo kuyivugurura tuyikura kuri “monofaze” (single phase) tuyishyira kuri “tirifaze” (three phase)”.
Akomeza agira ati “Imiyoboro yagiye ivugururwa yongerwamo intsinga ndetse n’ibindi bikoresho bituma ijya ku rwego rwa “tirifaze”. Ikindi hari imashini ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi zitwa “transformers” zigera ku 113 tuzazisimbuza tugashyiramo izindi nshya zifite ubushobozi bwo hejuru”.
Avuga ko ko imiyoboro irimo kuvugururwa ari iyubatswe mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Ati “Ni umushinga ugamije guha amahirwe abatuye muri turiya Turere bafatiye ku miyoboro ya cyera kugira ngo nabo babashe kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe. Ikigamijwe muri y’igihugu yo kugeza amashanyarazi kuri bose, si ugucana gusa no gucomeka utuntu tworoheje hakoreshejwe umuriro muke wa “monofaze”, ahubwo hari no guha amahirwe abaturage bafite imishinga ikenera amashanyarazi afite ingufu nyinshi (tirifaze) kubona uko bayitangira ndetse no guteza imbere inganda n’ubucuruzi muri rusange.”
Ahimbisibwe Reuben avuga ko ubu ibilometero bigera kuri 43 by’iyi miyoboro mu Turere twa Nyagatare na Kirehe byamaze kuvugururwa ndetse bishyirwamo n’umuriro.
I Nyagatare ibilometero 31 by’imiyoboro byamaze kwagurwa
Niyonkuru Benoit, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uduce twari dufite imiyoboro ya monofaze turimo Imirenge ya Rukomo, Nyagatare, Katabagemu, Mimuri, Gatunda, Mukama ndetse na Kiyombe.
Avuga ko mu Karere ka Nyagatare, imirimo yo kuvugurura iyi miyoboro igeze ku kigero cya 80%, ko mu gihe kitarambiranye izaba yasoje ndetse ko hari n’ibice byamaze kuyagezwamo.
Ati “Ubu igice imiyoboro myinshi yo mu Mirenge wa Mimuri na Karama twamaze kuyisoza ishyirwamo n’amashanyarazi, ubu abafatabuguzi bose bakeneye guhabwa umuriro wa tirifaze barawuhabwa nta kibazo. Ahandi naho imirimo irarimbanije ndetse dufite icyizere ko muri uku kwezi kwa 10 tuzatangira gushyiramo umuriro.”
Mu Murenge wa Katabagemu, umwe mu Mirenge yagejejwemo amashanyarazi ya tirifaze, abahatuye bishimiye iterambere yabagejejeho. Ubusanzwe abaturage bahatuye bari basanzwe baragejejweho amashanyarazi, ariko abafite inganda binubiraga ko amashanyarazi bafite adafite ingufu ndetse atabasha gutuma imashini zabo zikora neza.
Mugemana Johnson ni umucungamutungo wa Koperative ibyaza umusaruro amata yitwa Katabagemu Farmers’ Cooperative. Avuga ko ashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.
Mugemana yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monofaze ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza, icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha “generator”, wasangaga akenshi dukoresha amafranga angana n’ibihumbi magana inani ku kwezi (800,000 Rwf) kuri “generator” gusa ariko ubu twagejejweho umuriro wa tirifaze ubu imashini zacu zirakora neza ndetse n’amafranga twakoresha yaragabanutse cyane turishyura make.”
Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu Abanyarwanda basaga 65.9% bamaze kugezwaho amashanyarazi harimo abafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’abafite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari higanjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
ubwanditsi@umuringanews.com