Ibigo by’Ubukerarugendo, Amahoteli, bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu. Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%. Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.…
SOMA INKURUMonth: October 2021
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafatiye ibihano Sudani
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangaje ko wahagaritse Sudan mu bikorwa byawo byose, nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili. Uyu muryango ufashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho na Banki y’Isi nayo ku wa ihagaritse inkunga yose yageneraga iki gihugu. Ku wa mbere nibwo abasirikare bafashe Minisitiri w’intebe, Abdalla Hamdok baramufunga. Nyuma yo kwamaganwa n’amahanga, igisirikare cyemereye Hamdok n’umugore we gusubira mu rugo. ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURUYageze mu Rwanda ahindura imvugo ku bijyanye n’urubanza rwa Rusesabagina
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba. Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida. Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u…
SOMA INKURUU Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, izi nkingo zikaba zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré. Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka,…
SOMA INKURURwamagana: Ibigega bya gaz byibasiwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu kagari ka Nyarusange, mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana ahari ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP byafashwe n’inkongi y’umuriro yakomereje mu kigo cya AVEGA Agahozo, yangiza inyubako zaho. Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na…
SOMA INKURUSudani ibintu bikomeje guhindura isura
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo. Amakuru avuga ko uretse Hamdok uri mu maboko y’igisirikare hari n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu na bo batawe muri yombi. Bivugwa ko abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Minisitiri w’Inganda, Ibrahim al-Sheikh, uw’Itumanaho, Hamza Baloul ndetse n’Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu bijyanye n’itangazamakuru, Faisal Mohammed Saleh. Umuvugizi w’Akanama kayoboye Sudani muri iki gihe, Mohammed al-Fiky Suliman ndetse na Guverineri w’Umujyi wa Khartoum, Ayman Khalid nabo bari…
SOMA INKURUNyanza: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’abayikoze bashoje urugendo rw’isanamitima
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo abagera kuri 355 bo mu karere ka Nyanza basoje urugendo rw’isabamitima mu bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyiswe “Kwizihiza Imbabazi” cyahurije hamwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ababiciye. Kuva muri Gashyantare 2020 nibwo mu karere ka Nyanza hatangijwe umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere. Mpungirehe Laurent yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaze gufungurwa yasigaranye ihurizo ryo kwegera umukecuru witwa Nyirantegeyinka Véronique kugira ngo amusabe imbabazi kuko yagize…
SOMA INKURUNubwo yemejwe na Perezida wa Repubulika yamaganiwe kure
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Denis Kadima yemejwe na Perezida Félix Tshisekedi, bikaba byamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ishyirwaho rya Kadima ntiryavuzweho rumwe by’umwihariko mu batavuga rumwe na Leta no mu mpuzamashyaka Union sacrée ya Tshisekedi ndetse na Kiliziya Gatolika. Bavuga ko ishyirwaho rye ritanyuze mu mucyo kandi ari uburyo bwa Tshisekedi bwo gushyiraho abazamufasha gutsinda amatora ya Perezida yo mu 2023. Tshisekedi yemeje Kadima nyuma y’iminsi mike atowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, we na bagenzi be 12 bazaba bagize iyo Komisiyo…
SOMA INKURUGuverineri yakubiswe urushyi ari gutanga ikiganiro
Guverineri w’Intara ya Azerbaijan y’Iburasirazuba muri Iran, Zeinolabedin Khorram, yakubiswe urushyi ubwo yari ari gutanga imbwirwaruhame mu nama yari yitabiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021. Zeinolabedin Khorram hashize iminsi mike agizwe Guverineri wa Azerbaijan y’Iburasirazuba. Ubwo yari ari kuvuga ijambo mu nama yabereye mu musigiti witiriwe Imam Khomeini, hari umugabo watambutse amusanga ku ruhimbi, amukubita urushyi. Amashusho yashyizwe kuri Internet n’Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency, agaragaza umugabo ahaguruka mu ruhame aho abandi bari bicaye, kugeza ubwo yasangaga Khorram akamukubita urushyi, akanamuhirika. Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka, bafata uwo…
SOMA INKURUGatsibo: Abamotari barataka ihohoterwa bakorerwa
Bamwe mu bamotari n’abandi baturage batunze moto bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’itsinda rya bamwe mu basekirite bakunze kuzenguruka babaka amafaranga, ngo bayabima bakabahimbira amakosa. Aba bamotari ndetse n’aba baturage bavuga ko iyo uhuye n’abasekirite baguhagarika bakagusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, carte jaune, assurance n’ibindi bagahita babibika. Ngo iyo umaze kubaha ibyangombwa bahita baguhimbira amakosa, bakakubwira ko amande Polisi ica uwayakoze bakagusaba kubahamo kimwe cya kabiri cyayo wayabaha bakakureka, wayabima bagafata ikinyabiziga cyawe n’ibyangombwa bakwatse bakabishyira abapolisi ukazakurayo icyo kinyabiziga umaze gutanga amande. Umwe mu bamotari…
SOMA INKURU