Umenyepolitiki wo muri Uganda Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, wagombaga kwitabira inama y’Abanya-Uganda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye abayoboke be ko atakibashije kuyitabira ariko azayitabira akoresheje ikoranabuhanga kuko yangiwe kwinjira muri Amerika. Uyu menyepolitiki uhanganye na Museveni yatangaje ko ibi byamubayeho kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2021, akaba yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kuwa kane ubwo yari ageze Doha muri Qatar nibwo yabwiwe ko ashatse yakwisubirira muri Uganda kuko yaje kumenya amakuru y’uko umuntu…
SOMA INKURUMonth: September 2021
Rwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene
Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yabwiye IGIHE ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze. Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije…
SOMA INKURUU Rwanda n’u Burundi mu nzira zo kuvugurura umubano
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye “UNGA”, anagirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, bikaba bitanga icyizere mu kuvugurura umubano. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho Minisitiri Biruta yagiranye ikiganiro na Minisitiri Amb. Albert Shingiro, bakaba bibanze ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Izi minisiteri zombi zatangaje ko ba Minisitiri bombi baganiriye ‘ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano ugasubira ku murongo’. Ibi biganiro bije bikurikira ibiheruka byahuje Perezida wa…
SOMA INKURUABASIRWA muri gahunda nshya yo gutangaza amakuru kuri VIH SIDA
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bihaye gahunda nshya yo guhindura imikorere ndetse no gutangaza amakuru nyayo kuri VIH SIDA. Iyi migabo n’imigambi yafatiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ari kubera mu karere ka Musanze, akaba yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho yitabiriwe n’abanyamakuru barwanya SIDA bageze kuri 30. Abanyamakuru banyuranye bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya mahugurwa aziye igihe kuko umuntu aba akeneye guhora yongera ubumenyi by’umwihariko abanyamakuru kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukiramo. Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA,…
SOMA INKURUGrand P yagiye mu bitaro biturutse ku mukunzi we
Umuhanzi wo muri Guinéa akaba n’umuherwe ubana n’ubumuga bw’ubugufi, Grand P, yajyanwe mu bitaro kubera umukunzi we ubyibushye cyane yamwicayeho kubibero bigatuma amatako ye acyebana, maze ntabashe kugenda . Grand P, yamamaye muri Afurika nyuma y’aho avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi, ubyibushye bitangaje witwa Eudoxie Yao, aba bombi inkuru yabo y’urukundo yakwirakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hamwe bavuga ko ari couple ihabanye cyane mbese itaberanye. Grand P umukunzi we yamwicariye amatako ahita acyebana Inkuru ya Dailycroc ivuga ko Grand P yacyebanye amatako ari kwishimana n’umukunzi we, Eudoxie…
SOMA INKURUOMS yashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guhangana na covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” ryashimye u Rwanda rumaze gukingira COVID-19 abaturage barwo bagera ku 10%. Rukaba rwageze ku ntego y’ uku kwezi kwa Nzeri yashyizweho n’iri shami hagamijwe guhangana n’iki cyorezo. Dr Salla Ndoungou Ba Umuyobozi w’agateganyo wa OMS mu Rwanda yagize ati: “ Nishimiye ibimaze kugerwaho. U Rwanda rwabaye icyitegererezo mu bikorwa byiza muri aka karere kuva gahunda yo gukingira yatangira muri Werurwe. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku bw’imbaraga zabo zihamye zo kurinda abaturage b’u Rwanda COVID-19”. Muri Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa OMS,…
SOMA INKURUImitungo ya vice perezida wa Guinée équatoriale igiye kugurwamo inkingo
Inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko miliyoni 26.6 z’amadolari yafatiriwe avuye mu mitungo ya Visi Perezida wa Guinée équatoriale, akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, agiye gukoreshwa hagurwamo inkingo za Covid-19. Ayo mafaranga ya Teodorin Nguema Obiang Mangue azakoreshwa hagurwa inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bizoherezwa muri Guinée équatoriale. Obiang yahatiwe kugurisha inzu igezweho yari afite ahitwa Malibu muri California. Imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari, imikufi n’ibindi bikoresho by’urwibutso by’umuhanzi Michael Jackson byaragurishijwe ngo harangizwe ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwa Amerika, nyuma yo gushinjwa ibyaha…
SOMA INKURUPerezida Kagame yatangaje impamvu yizera urubyiruko
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu kiganiro “The Path Way” gitegurwa n’Umunya-Ghana, Dr. Fred Swaniker washinze Kaminuza Nyafurika y’Ubuyobozi, kibanda ku guteza imbere urubyiruko rwa Afurika, Perezida Paul Kagame wari wakitabiriye yatangaje ko urubyiruko arufitiye icyizere kuko ari ubuzima bw’igihugu bw’ejo. Muri iki kiganiro, Dr. Fred Swaniker yagiye abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame, cyane cyane ibyerekeye urubyiruko, aho yamubajijie impamvu aha agiciro urubyiruko ndetse akarwizera cyane, kuko usanga ruri mu myanya ikomeye y’ubuyobozi. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko iyo uvuga urubyiruko uba uvuga ubuzima bw’igihugu n’ahazaza…
SOMA INKURUHuye: Abanyeshuri 27 bari mu bitaro
Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye muri restaurant basanzwe bariramo. Ayo mafunguro yanduye bikekwako bayariye ku Cyumweru saa Sita muri Restaurant Umucyo basanzwe bariramo iherereye hanze ya Kaminuza. UR Huye ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku wa 19 Nzeri 2021 hari abanyeshuri bayo bagera kuri 27 bagize ikibazo biba ngombwa ko bamwe bajyanwa mu bitaro bya Kabutare n’ibya CHUB, abandi baherwa ubufasha bw’ibanze mu ivuriro ryayo. Yatangaje ko kugeza ubu abakiri…
SOMA INKURUSobanukirwa kurushaho “ijoro ry’ibarura”
Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ijoro ry’ibarura, aho usanga abaturage bo hirya no hino iyo bahuye baba bibaza icyo ari cyo ijoro ry’ibarura. ni muri urwo rwego hifashishijwe inyandiko z’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda “NISR”, kugira ngo iri joro rirusheho gusobanuka ndetse n’impamvu yaryo. Ijoro ry’ibarura ni ijoro ribanziriza igikorwa nyamukuru cy’ibarura. Muri iri barura mbonera, ijoro ry’ibarura ni ijoro ryabaye ku wa 15 rishyira uwa 16 Nzeli 2021. Ni ukuvuga ko amakuru yose abazwa muri iyi minsi 15 y’ibarura afatiye kuri ririya joro. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko iyaba…
SOMA INKURU