U Rwanda na Zimbabwe bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo. Inganga z’abikorera na zo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Aya masezerano akaba yasinyiwe mu nama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Ni inama y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera ku mpande zombi. U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka…
SOMA INKURUDay: September 28, 2021
U Rwanda ntirukozwa ibyo rushinjwa byo gufunga binyuranyije n’amategeko
U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ejo hashize kuwa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi. Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021. Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo…
SOMA INKURU