Bobi Wine yangiwe kwinjira muri Amerika


Umenyepolitiki wo muri Uganda Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, wagombaga kwitabira inama y’Abanya-Uganda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye abayoboke be ko atakibashije kuyitabira ariko  azayitabira akoresheje ikoranabuhanga kuko yangiwe kwinjira muri Amerika.

Uyu menyepolitiki uhanganye na Museveni yatangaje ko ibi byamubayeho kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2021, akaba  yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kuwa kane ubwo yari ageze Doha muri Qatar nibwo yabwiwe ko ashatse yakwisubirira muri Uganda kuko yaje kumenya amakuru y’uko umuntu uherutse muri Afurika y’Epfo, adashobora kwinjira muri Amerika atabanje kumara iminsi 14 mu kato.

Yasabye imbabazi ku kuba atarabashije gutunganya urugendo rwe, ababwira ko uyu muhango uzitabwirwa n’abakomeye bo mu ishyaka ryabo nka Francis Zaake na Nyanzi bazamuhagararira.

Bobi Wine yiyamaje mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda aheruka yo mu 2020, aza kuyatsindwamo na Perezida Yoweli Kaguta Museni.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.