U Rwanda n’u Burundi mu nzira zo kuvugurura umubano

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda  yitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye “UNGA”, anagirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, bikaba bitanga icyizere mu kuvugurura umubano. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho Minisitiri Biruta yagiranye  ikiganiro na Minisitiri Amb. Albert Shingiro, bakaba  bibanze ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Izi minisiteri zombi zatangaje ko ba Minisitiri bombi baganiriye ‘ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano ugasubira ku murongo’. Ibi biganiro bije bikurikira ibiheruka byahuje Perezida wa…

SOMA INKURU

ABASIRWA muri gahunda nshya yo gutangaza amakuru kuri VIH SIDA

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bihaye gahunda nshya yo guhindura imikorere ndetse no gutangaza amakuru  nyayo kuri VIH SIDA. Iyi migabo n’imigambi yafatiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ari kubera mu karere ka Musanze, akaba yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho yitabiriwe n’abanyamakuru barwanya SIDA bageze kuri 30. Abanyamakuru banyuranye bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya mahugurwa aziye igihe kuko umuntu aba akeneye guhora yongera ubumenyi by’umwihariko abanyamakuru kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukiramo. Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA,…

SOMA INKURU