Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, akaba abona ari intsinzi ikomeye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara.
Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure.
Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad na Burkina Faso.
Source: BBC