Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage.
Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba gukomeza.
Yagize ati “Imbaraga nyinshi twazishyize kuri COVID-19 ariko hari ibindi byagiye bihagarara abaturage bari bakeneye ku nzego z’ibanze nko kubakemurira ibibazo mu nama z’abaturage zari zisanzwe ziba buri wa Kabiri mu gihugu hose ibyo byari byarahagaze ukagenda ubona ibibazo biba byinshi.”
Yasobanuye ko abaturage bakomeje kugaragaza ko bakeneye ko ibibazo byabo bibonerwa ibisubizo, bityo hasubukuwe inteko z’abaturage kandi zizajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Gatabazi yavuze ko hakenewe no gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko icyorezo cya COVID-19 cyakenesheje abaturage.
Ati “Ndetse hakaba n’ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko COVID-19 irahari yaraje ntituzi igihe izarangirira, ubuzima bugomba gukomeza abaturage bagomba kwinjira mu iterambere, bagomba kwibutswa iterambere na gahunda z’ubuzima bwabo.”
Yasobanuye ko gusubukura inteko z’abaturage bitavuze ko bazahura ari benshi cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ati “Twaje ngo dutangize inama zihuza abaturage ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bongere guhurira mu kibuga ari 300 cyangwa 500 ariko harebwa uburyo abayobozi bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure.”
Yavuze ko kandi abaturage bagomba guhura n’abayobozi bakibutswa ibyagezweho byose kugira ngo babisigasire kandi babibyaze umusaruro ubahindurira ubuzima.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye ko inama zibahuza n’abayobozi zongeye gusubukurwa kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe kandi bajye n’inama ku byo bakora byabateza imbere.
ubwanditsi@umuringanews.com