Ubushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe 2021, ku bufatanye bwa Transparency International Rwanda n’Urugaga rw’aba-enjeniyeri mu Rwanda, higwa ku bunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya leta by’umwihariko mu mishanga y’ibikorwaremezo, hakaba haragayemo ruswa ivuza ubuhuha.
Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, mu mishinga y’ibikorwa remezo habamo ruswa kandi ku rwego ruhanitse cyane ko ari urwego rushorwamo akayabo k’amafaranga.
Ati “Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya masoko, harimo isibaniro mu kuyarwanira bigahurirana na bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko ya leta badafite ubunyangamugayo.”
Ikigereranyo cy’agaciro ka ruswa yatanzwe kabarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, byibuze agera kuri 14.270.178.842 Frw, ni cyo kigereranyo cy’ayatanzwe, akaba ari amafaranga yakubaka kilomtero 23.2 by’umuhanda wa kaburimbo.
Imibare yavuye muri abo ba rwiyemezamirimo babajijwe yagaragaje ko ruswa itangwa muri uru rwego iba iri hagari ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa.
Nibura abagera kuri 29.50% batanze ruswa iri hagati ya 15% na 20% by’agaciro k’amasezerano y’isoko bapiganirwaga. Mu gihe 23% batanze iri munsi ya 5%; abangana na 19.60% batanze iri hagati ya 5% na 9% naho 27.90% batanze iri hagati ya 10% na 14% by’agaciro k’amasezerano y’isoko.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko rwiyemezamirimo basaga 400 ari bo babajijwe, abagera kuri 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya leta. Abangana na 14.7% barayisabwe mu gihe 6.3% basabye ko bayitanga. Muri abo 20% abagera kuri 17.9% barayishyuye mu gihe 82.1 % batigeze bayishyura.
NIYONZIMA Theogene