Hafashwe umwanzuro ko inkingo zakorewe muri Afurika zitazongera koherezwa mu Burayi, ibi bikaba byanzuwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko inkingo za Coronavirus zakorewe muri Afurika y’Epfo zigomba gukwirakwizwa ku mugabane w’Afurika ntihagire ahandi zoherezwa.
Izo nkingo ni izo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakozwe n’Ikigo cyitwa Aspen Pharmacare cyo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amasezerano cyagiranye n’ikindi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona inkingo ahanini biturutse ku buryo bwo kuzisaranganya bukirimo ibibazo.
Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, yatangaje ko inkingo zose za Aspen zizajya ziguma muri Afurika ahubwo zigasaranganywa mu bihugu bigize uyu mugabane.
Yashimangiye ko ibikorwa byo kohereza izo nkingo mu Burayi “bisubitswe”.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiranye n’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula Von der Leyen, mu cyumweru gishize ubwo bahuriraga mu Budage.
Icyiciro cya mbere cyo gukwirakwiza izo nkingo muri Afurika gitegerejwe muri uku kwezi.
NIKUZE NKUSI Diane